B-Face yakubise ingumi uwatwerereye 'Abanyarwanda' agahinda Kirikou Akili yavanye i Kigali

Imyidagaduro - 29/11/2025 9:54 AM
Share:

Umwanditsi:

B-Face yakubise ingumi uwatwerereye 'Abanyarwanda' agahinda Kirikou Akili yavanye i Kigali

Mu buzima bw’umuziki, hari ibihe biba bikomeye ku buryo bihanagura imbibi za byinshi, abahanzi n’abakunzi babo bagasigara basangiye amarangamutima amwe- ibyishimo, akababaro n’umujinya.

Ibi ni byo byabaye ku muraperi w’Umurundi ukundwa na benshi, B-Face, ubwo yumvaga ko isura y’Abanyarwanda isebejwe ku mugaragaro n’umuntu wavuze ko ari bo nyirabayazana b’ibyuma byatengushye Kirikou Akili.

Tariki ya 19 Ukwakira 2025, ni umunsi utazibagirana ku muziki wo mu karere. Ni bwo umuhanzi w’umunyabigwi Kirikou Akili yavaga ku rubyiniro rwa “Let’s Celebrate” i Mundi Center atashye ababaye, nyuma y’uko ibyuma byanze gusohora amajwi neza.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Kirikou yavuze ko “byamukomeranye ariko bidashobora kurogoya urukundo afitiye Kigali,” yongera kwizeza ko azagaruka imbere y’abafana be mu Rwanda.

Ariko ubwo abafana bari bagikusanya ibitekerezo by’igihe, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amagambo ashinja Abanyarwanda kuba ari bo batumye ibyuma bitavugaho, amagambo yahungabanyije benshi.

Mu kiganiro yagiranye na Landry Promoter kuri YouTube, B-Face yabajijwe igihe aheruka kurwana. Icyakurikiye cyabaye ikiganiro cy’amarira mu maso, umujinya n'ukuri kwa gitwari.

Ati: “Hari umuntu waje yidoga avuga ko Abanyarwanda bose ari bo bazimije ibyuma. Namubwiye ko kuvuga ibintu muri rusange ari amakosa. Abanyarwanda baradukenera natwe tukabakenera.”

Iri ni ijwi ry’umuhanzi umaze igihe arwanira ko Hip Hop izamuka mu karere, umaze gukorana n’ibyamamare birimo Riderman, Stamina n’abandi. Uyu munsi, ntabwo yarwaniraga injyana, yarwaniraga icyubahiro.

Uyu musore ngo yakomeje kumuvuga nabi, amusuzugura, amwita “imbwa”. Ibyakurikiyeho byabaye inkuru yagiye gutangaza ku mbuga nkoranyambaga. Ati: “Namukubise ingumi ebyiri mu matama, n’umugeri umwe. Ariko nahise musaba imbabazi mubwira ko ariwe wabitangiye.”

B-Face yavuze ko icyamurakaje cyane atari umugereka w’akababaro ka Kirikou, ahubwo ari uguharabika igihugu cyose ku mpamvu bwite z’umuntu.

Mu magambo ye, B-Face yashimangiye ko isoko ryo mu muziki rihuza u Rwanda n’u Burundi kurusha uko abantu babitekereza. Ati “Abarundi barakeneye Abanyarwanda, n’Abanyarwanda baradukenera. Ururimi rwacu ni rumwe, isoko ni rimwe. Kuvuga ngo ‘mwese’ ni ugukabya.”

Ni amagambo agaragaza icyerekezo cy’umuhanzi ufite indoto zo kuzamura Hip Hop mu karere, wumva ko gusenya ari ukubura aho uhera.


B-Face yatangaje ko yakubise ingumi ebyiri n’umugeri umusore bahaririye amwemeza uburyo Abanyarwanda aribo batumye umuhanzi Kirikou atabasha gutaramira i Kigali nyuma y’uko ibyuma yaririmbiragaho byanze


Kirikou Akili yatangaje ko yagowe n’ibyuma mu gitaramo yagombaga kuririmbiraho kuri Mundi Center mu gitaramo “Let’s Celebrate”

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE KIRAMBUYE CYA B-FACE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...