B Face yatangaje iby’iyi ntambwe nshya mu buzima bwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ibyishimo byo kuba we n’umukunzi we babaye umwe imbere y’amategeko.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, B Face yagize ati: “Turumwe nka bashakanye imbere y’amategeko, kandi duhuje imitima n’urukundo.”
Yakomeje avuga ko uyu munsi ari intangiriro y’urugendo rw’ubuzima bwabo bwose, rushingiye ku rukundo, icyizere, kubahana no kwiyemeza kutajegajega. Ati: “Uyu munsi ni intangiriro y’urugendo rw’ubuzima bwacu bwose, rushingiye ku rukundo, icyizere, kubahana no kwiyemeza kutajegajega.”
B Face yavuze ko mu gihe bizihiza isezerana ryabo imbere y’amategeko, biteguye kubaka ejo hazaza huzuyemo inzozi basangiye, kwibuka ibihe byiza no gukomeza kubana mu byishimo bidashira. Ati: “Uyu munsi ni intangiriro idashira.”
Isezerana rya B Face na Inabeza Ada Nevine rije nyuma y’igihe gito uyu muhanzi amusabye kuzamubera umugore ndetse akamwambika impeta y’urukundo ku wa 4 Kamena 2026. Nyuma yaho, aba bombi basezeranye imbere y’Imana ndetse baranakwa ku wa 22 Kamena 2026.
B Face ni umwe mu bahanzi b’iburundi bamaze kumenyekana mu karere, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Nosara’, ‘Oyaaa’ na ‘Wungutse Iki’ n’izindi nyinshi.



B Face yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Inabeza Ada Nevine
