Azawi yavuze ko abagore ari bo bakunze gushyirwa mu majwi iyo havugwa igabanuka ry’abantu bashaka kurushinga, nyamara na we asanga abagabo bafite uruhare muri iki kibazo, kuko hari abagenda batinya cyangwa batifuza kwiyemeza kubaka ingo.
Ibi uyu muhanzi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri podcast ya Sabrina Agasha, aho yaganiriye ku rukundo, umwuga w’ubuhanzi ndetse n’ubuzima busanzwe.
Azawi yagize ati: “Muri iki gihe abagabo ntibashaka kurushinga. Nubwo mukunda kubishyira ku bagore.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nubwo imyumvire ku ishyingiranwa igenda ihinduka, kurushinga bikomeje kuba intego ikomeye ku bantu benshi.
Mu kiganiro kandi, Azawi yavuze ku bihe by’ingenzi yibuka mu buzima bwe, avuga ko umunsi yasinyaga amasezerano na Swangz Avenue ari umwe mu minsi atazigera yibagirwa.
Ati: “Umunsi nasinyaga na Swangz, uzahora ari umunsi wihariye kuri njye.”
Azawi yanagarutse ku mbogamizi zijyana no kuba icyamamare, by’umwihariko kuba yaratakaje ubwisanzure bwo kugenda ahantu hatandukanye abantu batamumenye.
Yavuze ko akumbura ubuzima busanzwe, aho yashoboraga gutembera mu muhanda nta bantu bamwitayeho cyane.
Ati: “Birumvikana ko ukumbura ubuzima busanzwe, nko gutembera mu mihanda bisanzwe, nta bantu benshi bakwitayeho.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko n’iyo ajyiye ahantu hazwi cyane abantu bakunda gusohokera, akenshi abona abantu bamureba cyane, ibintu avuga ko bigira uruhare mu gutuma atajya asohoka kenshi.
Azawi yavuze ko hari igihe yifuza kuba yajya ahantu hahurira abantu benshi, akishimira umwanya we nta muntu uhora umwibutsa ko ari Azawi cyangwa ngo amumenye kubera ubwamamare bwe.

Azawi yavuze ko abagabo batagishaka gushyingiranwa cyane nk’abagore
