Azawi yatangaje ko naba umubyeyi azatera ikirenge mu cya Sheebah Karungi

Imyidagaduro - 28/07/2025 9:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Azawi yatangaje ko naba umubyeyi azatera ikirenge mu cya Sheebah Karungi

Umuhanzikazi Azawi, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda no mu karere, yavuze ko naramuka abaye umubyeyi, azafata akaruhuko mu muziki kugira ngo yite ku mwana we, nk’uko mugenzi we Sheebah Karungi yabikoze.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Azawi wamenyekanye mu ndirimbo “Party Mood”, yashimye cyane uburyo Sheebah yafashe umwanya we bwite nyuma yo kubyara, akirinda guhita asubira mu bikorwa by’umuziki, ahubwo akita ku mwana we n’umuryango.

Azawi yagize ati: "Nanjye nzafata akaruhuko gato mu muziki, mbe ndi kumwe n’umwana wanjye, nk’uko Sheebah yabigenje. Yihaye umwanya wo kwita ku mwana no kumenyera ubuzima bushya bwo kuba umubyeyi."

Yongeyeho ko naramuka abyaye, atazihutira gusubira mu muziki ahubwo azabanza gutuza, akinjira mu buzima bushya, hanyuma akazasubira mu muziki yamaze gutuza, afite intego, aho guhatwa no gushaka indirimbo zakundwa mu buryo bwihuse.

Azawi, umaze imyaka myinshi agaragaza ubuhanga mu muziki, akomeje kwigarurira imitima ya benshi, kandi ari mu bahanzi b’abagore bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bagenda bagira izina rikomeye ku mugabane wose.

Azawi yavuze ko naramuka abaye umubyeyi azafatira urugero kuri mugenzi we, Sheebah Karungi

 

Kuva yabyara mu mpera za 2024, Sheebah yari amaze igihe kirekire atumvikana mu muziki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...