Azanye Filime ya Gikristo iri mu ndimi 4 na Album y’indirimbo 9: Ikiganiro na Sam Rushimisha winjiye Sinema

Cinema - 08/08/2025 2:32 PM
Share:
Azanye Filime ya Gikristo iri mu ndimi 4 na Album y’indirimbo 9: Ikiganiro na Sam Rushimisha winjiye Sinema

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n’umuvugabutumwa, Sam Rushimisha, yamaze kwinjira muri sinema ya Gikristo atangirana imishinga ikomeye.

Sam Rushimisha yavukiye muri DR Congo (ahitwa Mirimba), akurira mu Rwanda, ubu abarizwa mu mujyi wa Dallas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azwi cyane mu ndirimbo "Shimwa Mwami", "Ntibikingora", "Inshuti nyanshuti", "Nayagaciro", "Ubutunzi",  "Yesu muri njye", n’izindi.

Nyuma y'igihe kinini yari amaze atumvikana mu muziki, kuri ubu yawugarukanyemo imbaraga aninjira mu gukina no gutunganya sinema ya Gikristo aho yashyize hanze filime iri mu ndimi enye: Ikinyarwanda, Swahili, English na Spanish, ikaba yitwa "Muri Yesu", "Ndani ya Yesu pamoja na Yesu", "In and with Jesus", "En y con Jesus Kristo".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Sam Rushimisha yavuze kuri uru rugendo rushya atangiye rw'ivugabutumwa rishoye imizi muri sinema.  Yavuze ko kwinjira muri sinema byaturutse ku kwemera kuyoborwa n’Imana, nk’uko Bibiliya ibivuga ngo “Abayoborwa n’Umwuka bose ni bo bana b’Imana.” Yashimiye Imana yamushoboje ndetse n'umugore we wamushyigikiye.

Ikiganiro cyose twagiranye na Sam Rushimisha wamaze kwinjira muri sinema ya Gikristo:

InyaRwanda: Nyuma y’igihe kinini ugarukanye imishinga myinshi kandi ikomeye irimo filime na album. Uriyumva gute?

Sam Rushimisha: Mbere na mbere ndashimira Imana. Mu by'ukuri ni ibyishimo n’amashimwe mu mutima gusa! Nubwo bitari byoroshye nk’uko wabivuze, imishinga myinshi, nagombaga gufatanya n’ubuzima (akazi), inshingano z’urugo n’ibindi.

Naje kubona ko kugira ibyo ugeraho bitoroshye kurusha uko nabyitekerezaga, cyane cyane igihe nawuhaga umwanya uhagije maze kubona n’ikiruhuko mu kazi.

Gusa aho ubushake buri, Imana iragushoboza dore ko twitwa The Zeal Family (Shyaka Family), ni na ko umukobwa wacu Imana iherutse kuduha twamwise Zeal Blossom Rushimisha, tukagendera ku ijambo “Naho njyewe n'umuryango wanjye tuzakorera Uwiteka.”

InyaRwanda: Tubwire kuri album ugarukanye, yitwa gute, iriho izihe ndirimbo?

Sam Rushimisha: Ni album yuzuye y’indirimbo 9 zirimo: "Your God", "Calvary", "Amaraso yawe Yesu", "Fountain of Life / Isoko imara inyota", "Home with Jesus", "Inshuti nyanshuti", "Jesus is the Way", "Bread of Life", na "Yesu muri njye".

InyaRwanda: Umwihariko wayo ni uwuhe, ni bande bayigizeho uruhare, urugendo rwo kuyitunganya rwari rumeze gute?

Sam Rushimisha: Umwihariko ni uko ari ibihimbano by’Umwuka. Mu yandi magambo, twariyoroheje, duha 'control' Umwuka ngo akore kandi atuyobore muri byose, kandi twizera tukabishyira mu bikorwa.

Indirimbo zahimbwe nanjye, ndetse mfatanya n'umugore wanjye mu bijyanye no gutunganya amajwi, nkora amajwi n'amashusho. Ndashimira byimazeyo umugore wanjye dufatanyije uyu muhamagaro wo gukorera Imana. Ndashimira Imana yaduhaye uyu murimo, igisigaye ni ugushyira umutima hamwe, kwiyegereza Imana no gusangiza abandi ibyo twakoze.

InyaRwanda: Gukora filime byaje gute? Inganzo yaje gute na cyane ko wari usanzwe uri umunyamuziki?

Sam Rushimisha: Nk’uko nabivuze, byose byaturutse ku kwemera kuyoborwa n’Imana, nk’uko Bibiliya ibivuga ngo “Abayoborwa n’Umwuka bose ni bo bana b’Imana.”

Isengesho ryanjye rya buri munsi rishingira ku nyigisho za Yesu - yatumye intumwa zisenga “Ifunguro ridutunga, uriduhe none / uduhe ibyo kurya byacu bya buri munsi,” abigereranya no kuyoborwa n’Umwuka wa buri munsi. Hanyuma ugakora ubushake bwayo.

InyaRwanda: Filime yawe yitwa gute, irigisha iki, ni iki kirimo cyatuma umuntu ajya kuyireba?

Sam Rushimisha: Filime iri mu ndimi 4: Ikinyarwanda, Swahili, English na Spanish (Muri Yesu, Ndani ya Yesu pamoja na Yesu, In and with Jesus, En y con Jesus Cristo). Ibiri muri filime ni ibanga nzahishura ku wayirebye, kuko ari ubuntu nanjye mbifata nk’ibanga. Ndahamya ko umuntu wazayireba atazahinduka.

InyaRwanda: Ni abahe bakinnyi b’imena bagaragara muri iyi filime yawe ndetse n'izihe 'role' bakina?

Sam Rushimisha: Harimo Family Sam, John, Sonia n’abandi, ariko nk’uko nabivuze, ni ibyiza ko umuntu yayireba agashira amatsiko.

InyaRwanda: Sinema, ivugabutumwa na muzika uzakomeza kubifatanya? Intego nyamukuru ni iyihe?

Sam Rushimisha: Ubwenge n’ubuhanga bwo kubitunganya burahari, nanjye ndabyifuza. Iyi ni filime yanjye ya mbere, kandi hamwe n’Imana uko izajya idushoboza tuzakora izindi.

InyaRwanda: Ni uruhe rwego wifuza kugeraho muri sinema? Ni bande ufatiraho icyitegererezo muri sinema?

Sam Rushimisha: Ntarajya kure, urwego rw’ibanze ni uko abantu bayireba, bakayisangiza abandi kandi ikabagirira umumaro. Ku bijyanye na 'role model', sinatinya kuvuga ko ari Umwuka Wera. Akora mu buryo butandukanye kandi byatugirira akamaro kenshi.

InyaRwanda: Sinema ya Gikristo ntifite imbaraga nyinshi hano mu Rwanda no mu Karere, igihe ni iki?

Sam Rushimisha: Ni igihe rwose. Martin Luther King yavuze ati: “Ikibi ntigikomezwa n’uko hari ababi benshi, ahubwo ni uguceceka kwa benshi beza.” Ndashimira cyane abitanze bose kugira ngo iyi sinema igere kuri benshi. Imana ibona byose kandi ntizareka kubahemba.

InyaRwanda: Ni ikihe cyifuzo ufite ku bijyanye n’iterambere rya sinema ya Gospel?

Sam Rushimisha: Ndayisabira gutera imbere kandi nyifitiye ifuhe rikomeye kugira ngo dutambutse ubutumwa bwa Yesu Kristo, tumenyeshe abantu ukuri kubabohora no kubaruhura.

Nk’uko umwe mu muvugo uri muri iyi filime ubivuga: “Erega n’ubuhoro singenzwa n’ubusa, dore twaragenze tubona byinshi; iyo aba ari nta cyizere mba ntakanwa, natahuye umuti wa ya si y'ikinani, maze ntahura iby'ibuye rikomeza imfuruka.

Ni Yesu Kristo ubaruta bose, akabarusha byose. Intare yo mu muryango wa Yuda yanesheje, yuzuye urukundo akaba urukundo nyarwo, utungana cyane. Byose byaremewe muri we; muri we niho ubugingo bw’iteka bubonerwa.

Utarahwemye atatwicaje iburyo bwa Data mu ijuru, ni na ho yicaye atuvugira ubutitsa. Data watwe aramwubahisha, Mwuka wera aramuhamya, akwiye ikuzo mu be. Tera ikirenge mu cya Kristo, umutima unezerwe twahisemo neza. Uri he? Ndi mu nzira, Inzira nyayo!"

InyaRwanda: Murakoze cyane

Sam Rushimisha: Murakoze namwe.

Sam Rushimisha yamaze gushyira hanze filime ye ya mbere ndetse na album nshya y'indirimbo 9

Soleil Uwase, umugore wa Sam Rushimisha, yagize uruhare runini muri iyi filime y'umugabo we iri mu ndimi enye

Sam Rushimisha yateguje izindi filime zitandukanye za Gikristo

Sam Rushimisha n'umugore we buzuye amashimwe ku bw'umushinga ukomeye wa filime bashyize ku isoko

REBA FILIME YA MBERE YA SAM RUSHIMISHA MU RURIMI RW'IGISWAHILI: NDANI YA YESU PAMOJA NA YESU

REBA FILIME YA SAM RUSHIMISHA MU RURIMI RW'IGI SPANISH: EN Y CON JESUS CHRISTO / PELICULA

REBA FILIME YA SAM RUSHIMISHA MU RURIMI RW'IKINYARWANDA: MURI YESU FILM SAM NA SOLEIL

REBA FILIME YA SAM RUSHIMISHA MU RURIMI RW'ICYONGEREZA: IN AND WITH JESUS CHRIST FULL CHRISTIAN MOVIE

REBA ALBUM NSHYA YA SAM RUSHIMISHA IGIZWE N'INDIRIMBO 9



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...