Tariki ya 05 Ugushyingo 2024, hateganijwe amatora asobanuye byinshi mu buzima bw’Isi muri rusange.Akaba ari amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abakandida bahagarariye amashyaka akomeye y’aba Demokarate n’aba Repububike aribo bahabwa amahirwe.Abo ni Kamala Harris na Donald Trump baherutse no kwesurana mu kiganiro mpaka.
Umuhanzi w’umunyarwanda umaze imyaka igera muri 15
abarizwa muri iki gihugu yagize icyo ayavugaho.
Meddy yagize ati "Buri kimwe cyari cyaravuzwe ko kizaba mu buyobozi
bwa Trump cyabaye Biden ari we uyoboye."
Agaragaza ko abanyamerika bahugijwe n’ibiva mu itangazamakuru kurenza ibyo babonesha amaso.Asaba abantu gukanguka bakarebera ibintu mu ishusho birimo.Yongeye kandi gusaba amasengesho ku matora yegereje.
Ati "Dukeneye gusengera amatora ya 2024 yegereje. Kuko
nizera ko azangiza imibereho ya muntu."
Yongeraho ati "Musengere amahoro y’Imana kuba ariyo
yiyoborera mu izina rya Yesu."
Meddy atangaje ibi nyuma y’igihe gito umushumba wa Kiliziya
Gatolika agaragaje ko nta mukandida ubikwiye Amerika ifite.
Papa Francis yagaragaje ko yaba Kamala na Trump bose ari
babi, icyo bizasaba ari uguhitamo umubi gake.
Mu ngamba za Donald Trump harimo kwirukana abimukira mu
gihe Kamala ashyigikiye ibirebana no gukuramo inda.Meddy yasabye abantu kutirengagiza ukuri kw'ibigaragara, akomoza ku kuba Biden na we haribyo atabashije gukora
Yasabye abasenga gusabira Isi ku bw'amatora ateganijwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ubutumwa bwa Meddy agaruka ku buryo abona ibihe by'amatora Amerika igiye kugeramo
Meddy ategerejwe mu gitaramo cy'ivugabutumwa ku wa 29 Nzeri 2024 mu gace ka South Portland ho muri Maine