AZAM TV yagabanyije ibiciro bya Dekoderi itangiza na Promosiyo ku bagura ifatabuguzi

Kwamamaza - 29/03/2016 1:40 PM
Share:

Umwanditsi:

AZAM TV yagabanyije ibiciro bya Dekoderi itangiza na Promosiyo ku bagura ifatabuguzi

Mu rwego rwo kurushaho korohereza Abanyarwanda kureba amasheni menshi icyarimwe, kuri ubu AZAM TV yagabanyije ibiciro by’ibyuma bisakaza amashusho bya Dekoderi (Decoder/Decodeur) ndetse inatangiza promosiyo kubagura ifatabuguzi.

AZAM TV ni ikigo gicuruza amashusho ya telviziyo gikorera mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu by’Africa. Mu gihe kitageze ku mwaka iki kigo kimaze gitangiye gukorera mu Rwanda, abantu benshi bakomeje kwitabira no kugura decodeurs zacyo cyane ko kugeza ubu  AZAM TV yazanye decodeur ikugezaho amashene arenga 140 kuri bouquet zayo zitandukanye.

AZAM TV ifite Bouquet buri muntu wese yisangamo  ku biciro biri hasi

AZAM  TV  itanga bouquet zitandukanye harimo iy’icyongereza ifite amasheni arenga 80, harimo Azam One and Two, Sinema Zetu, Citizen,KBC,KTN,UBC,NBS,Bukedde1 na Bukedde2, TBC1, Clouds TV,ITV,EATV, BBC, Al Jazeera, France24,MBC1,MBC2 sheni za siporo nka Fox Sports, MSC, Kombat Sport, Real Madrid TV, Liverpool TV, Manchester United TV, n’izindi…

AZAM TV igufitiye na bouquet y’igifaransa iriho sheni zirenga 60 nka France24,TF1,France2,France5,France0,TMC,NT1,TV5, Tiji, RTL9, n’izindi nyinshi…

AZAM TV kandi igufitiye nibyo utasanga ahandi, izo ntazindi ni sheni z’igihinde zirenga 20 nka Zee cinema, Bollywood, Star gold, UTV movies, Sonny Sab, n’izindi.

Ku giciro cyo hasi cyane, wishyura ifatabuguzi ry’amasheni y’icyongereza ku mafaranga 6500,  Igifaransa ku mafaranga 9000 ndetse n’igihinde ku mafaranga 6000 mu gihe cy’ukwezi kose.

Mu ntego yayo, AZAM Tv yifuza ko buri munyarwanda abasha kureba ibiganiro byiza, amakuru yifuza ndetse no kwidagadura mu buryo bumworoheye ku mashene yifuza yaba ayo mu Rwanda, mu karere ndetse no hirya no hino ku isi ku giciro gito gishoboka, binyuze ku ikoranabuhanga ryacu ryifashisha satellite mu kugeza amashene ku bantu aho bari hose.

AZAM TV

Abafatabuguzi n’abakiriya ba AZAM TV bashyiriweho promosiyo

Mu rwego rwo gukomeza kugeza kuri buri munyarwanda  decodeur zayo , kuri ubu AZAM TV  yagabanyije ibiciro. Decodeur yaguraga amafaranga ibihumbi mirongo itatu(30,000 FRW),  ubu iragura amafaranga ibihumbi makumyabiri(20.000 FRW)  ukanatahana na antene y’igisane ku buntu.

Si abakiriya bashya kuko n’abakiriya basanzwe bashyiriweho promosiyo mu kugura ifatabuguzi ry’ukwezi. Kuri ubu ushobora kugura ifatabuguzi ry’amezi ane ukongererwa ukundi kwezi ku buntu. Niba utaherukaga  kugura ifatabuguzi mu gihe cy’amezi arenga atatu , wagura ukwezi kumwe kw’ifatabuguzi ugahabwa  ukundi kwezi ku buntu. Ushobora kandi  no kugura umwaka wose w’ifatabuguzi ugahabwa decodeur na dish yayo ku buntu.

Ku bakunzi b’umupira w’amaguru, AZAM TV yatangiye no  kwerekana Shampiyona ya AZAM Rwanda Premier league kuri decoderi yayo mu gihe umupira uri kuba(Live). Tubibutse ko nta handi wayirebera kuko niyo yo nyine ifite uburenganzira bwo kuyirekana.

Ukeneye ibindi  bisobanuro wahamagara  kuri 0728502002  cyangwa ukohereza ubutumwa bwawe bwa email kuri  azammedia.rwanda@bakhresa.com

AZAM TV ku mbuga nkoranyambaga wayisanga kuri

Facebook: AzamTv Rwanda  

Twitter: Azam Tv Rwanda  

Instagram: Azamtv Rw


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...