Uyu muhanzikazi w'imyaka 24 y'amavuko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'urubuga rwandika ku muco n'imideri rwa EE72, mbere y'uko yitabira igitaramo cya Boiler Room, aho yagarutse ku rugendo rwe muri muzika, uburyo yageze muri Mavin Records ndetse n'ubuzima bwo kuba icyamamare.
Ayra Starr yavuze ko iyo ataza kuba umuhanzikazi, atari no kuba akora ibijyanye no gukora amashusho cyangwa ibindi bikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga, kuko yumva na byo bisaba imbaraga nyinshi.
Yagize ati: "Iyo ntaba nkora muzika, mba ndi umushomeri. Ndetse sinkeka ko nari kuba nkora akazi ko gukora content creation, kuko na ko gasaba imbaraga nyinshi. Ahubwo mba nicaye mu rugo kwa mama, ndya ibiryo bye kandi niryamiye."
Ayra Starr yanagarutse ku munsi yamenye ko Don Jazzy n'itsinda rya Mavin Records bari bamaze igihe bakurikirana indirimbo n'amashusho yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga mbere y'uko amusinyisha.
Yavuze ko icyo gihe byamushimishije cyane kuko yari azi neza ubwamamare bwa Don Jazzy mu ruganda rwa muzika muri Afurika. Ati: "Narishimye cyane nkiri kumenya ko bari bamaze igihe bumva indirimbo zanjye. Nari nzi neza abo ari bo."
Uyu muhanzikazi watangiye kwamamara mu mwaka wa 2020 yavuze ko n’ubwo kuba icyamamare byamuhesheje amahirwe menshi, hari igihe yifuza ko abantu batamenya byinshi ku buzima bwe bwite.
Yasobanuye ko iyo ari mu biganiro n'itangazamakuru akunda kuvuga byinshi kurusha uko yari yabiteganyije, bikarangira hari amakuru ye bwite ajya hanze.
Yagize ati: "Hari igihe mba nifuje ko abantu bamenya bike kuri njye. Iyo camera zifunguye ntangira kuvuga cyane kandi nkiri kubikora numva hari igihe nsangiza abantu byinshi bitari ngombwa."
Ayra Starr, amazina ye nyakuri ni Oyinkansola Sarah Aderibigbe, yinjiye muri Mavin Records muri 2020 nyuma yo kuvumburwa na Don Jazzy, wari waranyuzwe n'indirimbo z'uburyo bwa acoustic yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze.
Kuva icyo gihe, yahise aba umwe mu bahanzi b'igitsina gore bagezweho muri Afurika, aho yasohoye indirimbo zakunzwe zirimo Rush, Bloody Samaritan, Commas na Last Heartbreak Song.
Yanabonye ishimwe rikomeye ku rwego mpuzamahanga ndetse anahatana mu bihembo bya Grammy Awards, ibintu byatumye yinjira mu bahanzi bakomeye Afurika yohereza ku isoko mpuzamahanga.
