Ayra Starr yahishuye abahanzi batatu b’ibihe byose muri Afrobeats

Imyidagaduro - 14/03/2026 6:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Ayra Starr yahishuye abahanzi batatu b’ibihe byose muri Afrobeats

Umuhanzikazi ukiri muto ariko umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Afrobeats, Ayra Starr, yatangaje abahanzi abona nk’ab’ikirenga muri uyu muziki, aho yashyize imbere Wizkid, Tiwa Savage na Rema.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo Hot 97, Ayra Starr yavuze abahanzi abona nk’abagize “Afrobeats Big 3” ye bwite, ashimangira ko ari Tiwa Savage, Wizkid na Rema.

Uyu muhanzikazi yavuze ko abo ari bo abona bagize uruhare rukomeye mu muziki wa Afrobeats.

Yagize ati: “Afrobeats Big 3 yanjye ni Tiwa Savage, Wizkid na Rema. Abo ni bo Big 3 yanjye nyakuri.”

Ibi byatunguranye benshi kuko mu busanzwe iyo havuzwe “Afrobeats Big 3”, akenshi havugwa Wizkid, Davido na Burna Boy.

Gusa Ayra Starr yahisemo gushyiramo Tiwa Savage na Rema, asimbuza Davido na Burna Boy bakunze kuvugwa muri iri tsinda.

Muri iki kiganiro kandi, Ayra Starr yasobanuye impamvu yafashe icyemezo cyo kumara igihe atuye muri New York muri United States.

Yavuze ko inshuti ze ndetse n’umuco w’aho hantu ari byo byamushishikarije kuhatura by’igihe gito.

Ati “Impeshyi ebyiri ziheruka nazimaze i New York, ndetse impeshyi ishize namaze amezi atatu ntuye mu gace ka Hell’s Kitchen hamwe n’inshuti zanjye. Twarebaga filime n’ibiganiro byo muri Amerika, byari bishimishije cyane.”

Yakomeje avuga ko kuva akiri muto yari afite inzozi zo kuzagera muri Amerika.

Ati: “Nakundaga kwibaza umujyi najyamo muri Amerika. Los Angeles iri kure cyane kandi itandukaniro ry’amasaha na Nigeria ni amasaha icyenda. Ni yo mpamvu nahisemo New York.” 

Ayra Starr ni umwe mu bahanzi bakiri bato bakomeje kuzamura izina rya Afrobeats ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo Rush, Bloody Samaritan n’izindi.

Ayra Starr ni umwe mu bahanzikazi bakiri bato bageze kure mu muziki wa Afrobeats. Yamenyekanye cyane kuva mu 2021 nyuma yo gusinyishwa n’inzu ifasha abahanzi ya Mavin Records iyobowe na Don Jazzy, wamubonye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aririmba indirimbo zitandukanye.

Yahise asohora EP ye ya mbere yamwitiriwe, igizwe n’indirimbo zirimo Away yamufashije kumenyekana cyane. Nyuma yaho yasohoye album ye ya mbere ‘19 & Dangerous’ yakunzwe cyane, iriho indirimbo zirimo Bloody Samaritan na Rush, zamufashije kugera ku rwego mpuzamahanga.

Kuva icyo gihe, Ayra Starr yakomeje kwigaragaza mu bahanzi b’igitsina gore bafite ijambo rikomeye muri Afrobeats, akorana n’abahanzi batandukanye ndetse anitabira ibitaramo bikomeye ku Isi, bituma aba umwe mu bahagarariye neza umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Ayra Starr yatunguye benshi ubwo yasigaga Davido na Burna Boy mu baherukaga kuvugwa muri “Afrobeats Big 3”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...