Ayra Starr; inkumi yananiye abanyamafaranga b'i Kigali ariko igashyigurwa na Giants of Africa

Imyidagaduro - 29/07/2025 9:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Ayra Starr; inkumi yananiye abanyamafaranga b'i Kigali ariko igashyigurwa na Giants of Africa

Ayra Starr, umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare muri Nigeria, yagiye yifuzwa cyane n’abategura ibitaramo bikomeye i Kigali, ariko kenshi bikarangira ntacyo bigeraho kubera igiciro cye kiri hejuru ndetse n’amabwiriza akakaye agenga uko atarama. Ni umwe mu bahanzi batari boroheye abashoramari bo mu Rwanda, nyamara Giants of Africa yabashije kumwegukana.

Guhera mu 2021, Ayra Starr yagiye yegerezwa n’abanyamafaranga bo mu Rwanda bashakaga kumutumira mu bitaramo birimo n’iby’ubucuruzi n’imikino. Muri bo harimo na Coach Gaël [Gaël Karomba], uzwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda no mu guhuriza hamwe abahanzi mu mishinga mpuzamahanga.

Yigeze gutangaza ko bari mu biganiro byo gukorana indirimbo na Ayra Starr nyuma y’uko yari kuzataramira mu mikino ya Basketball Africa League (BAL). Ariko ibyo byose byarangiye nta na kimwe kibayeho kuko uyu muhanzikazi atigeze agera i Kigali.

InyaRwanda yaje kumenya ko Ayra Starr atigeze agirana amasezerano n’abategura BAL, bituma no kuba yakorana n’umwe mu bahanzi bo muri 1:55 AM biguma mu magambo gusa.

Ibibazo byatangiye ku mafaranga yasabaga, uburyo bwo kumwitaho no gutegura itsinda ry’abantu bamuherekeza, ibintu byose bitari mu bushobozi bw’abamushakaga icyo gihe.

Mu biganiro yigeze kugirana n’abategura ibitaramo i Kigali, Ayra Starr yasabaga nibura $150,000 (arenga Miliyoni 200 Frw) kugira ngo yemere gutaramira mu Rwanda.

Uretse amafaranga, yasabaga n’ibindi byangombwa birimo hoteli y’inyenyeri eshanu, indege ya Business Class, serivisi z’ubwirinzi n’ubugenzuzi ndetse n’uburyo bwo kwakira itsinda ry’abantu bari hagati ya 10 na 20 baza kumuherekeza.

Mu buryo bwo kugereranya, ibi yasabaga ntibyari biremereye cyane kurusha ibyo abahanzi b’icyamamare nka Burna Boy basaba – aho we asaba abantu barenga 20, amafunguro yihariye, aho kunywera urumogi n’ibindi byinshi bitari byoroshye gutegura mu Rwanda. We, asaba arenga Miliyari 2 Frw.

Ibi byose byarananiranye kugeza ubwo Giants of Africa, umuryango washinzwe na Masai Ujiri, usanzwe utegura ibitaramo n’imikino by’abanyempano bo muri Afurika, wemeje ko Ayra Starr agiye kuza i Kigali. Iyi ni inshuro ye ya mbere agiye kuririmbira mu Rwanda.

Mu itangazo ryabo, batangaje ko azataramira ku wa Gatandatu tariki 2 Kanama 2025, mu gusoza icyumweru cy’irushanwa rizaba ryabereye i Kigali. Ni igitaramo cyitezweho kwitabirwa n’abahanzi bo ku rwego rwo hejuru barimo The Ben, Kizz Daniel, Timaya n’abandi batandukanye.

Byitezwe ko uyu muhanzikazi azatanga ibyishimo nk’ibyo aherutse gutanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaririmbiye mu gitaramo gikomeye cy’itsinda Coldplay.

Uko Ayra Starr yamenyekanye

Ayra Starr witwa amazina nyakuri Oyinkansola Sarah Aderibigbe, yavukiye i Cotonou muri Bénin ku wa 14 Kamena 2002, akurira i Lagos muri Nigeria.

Yavukiye mu muryango w’Abanya-Nigeria bakomoka mu Ntara ya Kwara. Afite abavandimwe bane, harimo abahungu babiri (Ade na Dami) n’abakobwa babiri (Tolulope na Jesutunmise).

Yize muri Les Cours Sonou University aho yarangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga n’ubumenyi muri politiki.

Mu mashuri yisumbuye yagiraga ikibazo cyo kwibasirwa n’abandi banyeshuri kubera imyaka ye n’uko yagaragaraga, bituma yegera umuziki cyane cyane atewe imbaraga n’indirimbo za Nicki Minaj.

Yatangiye kwigaragaza mu 2019 asubiramo indirimbo zitandukanye, aza no kwiyandikira indirimbo ye yise “Damage” yayishyize kuri Instagram. Ni yo Don Jazzy yamubonanye amusinyisha muri sosiyete ya Mavin Records.

Mu 2021 yasohoye EP ye ya mbere yitiriye izina rye “Ayra Starr”, iza gukundwa cyane ndetse izamuka cyane kuri iTunes na Apple Music. Iyo EP yarimo indirimbo nka “Away”, yaje no kugera kuri Billboard y’Amerika.

Nyuma y’amezi make, yasohoye album ye ya mbere “19 & Dangerous”, irimo indirimbo nka “Bloody Samaritan”, ari nayo yamugize umuhanzi w’umugore wa mbere ugeze ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Nigeria TurnTable Top 50 n’iyo ndirimbo yonyine.

Yakomeje gukorana n’abahanzi nka Cheque, CKay, n’abandi, ndetse aba ambasaderi wa Pepsi Nigeria, ataramira kuri Big Brother Naija, Nigerian Idol n’ibindi biganiro bikomeye.

Ayra Starr yabuze se mu 2018, ibintu byamugizeho ingaruka zikomeye kuko bari begeranye cyane. Yagiye yandika indirimbo zitandukanye zimwibutsa se. Ubu abarizwa i Lagos aho atuye na mama we n’umuvandimwe we Dami, bafatanya kwandika indirimbo.

Kuba Giants of Africa yarabashije kumutumira ni ishimwe rikomeye ku ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda. Igitaramo ateganya kizaba ku rwego mpuzamahanga, gihuza injyana zinyuranye, kizahuza ibyamamare bikomeye ku mugabane wa Afurika.

Ayra Starr nta mukunzi cyangwa umugabo afite kugeza ubu, kandi indirimbo ye “Away” ivuga ku bubabare yanyuzemo nyuma yo kuva mu rukundo, aho avuga ku bwisanzure yisubijemo.


Nyuma yo gutumirwa inshuro nyinshi bikarangira byanze, Ayra Starr agiye kuza bwa mbere i Kigali 


Aha ni Ayra Starr, inkumi yatangiye kwifuzwa i Kigali kuva mu 2022 – none aratangiye urugendo rwe mu Rwanda, tariki 1-2 Kanama 2025 

Ifoto y’umuhanzi wageze kure mu bijyanye n’igiciro n’amabwiriza, ariko ubu ari ku rutonde rw’abazatarama i Kigali 


Indirimbo ye ‘Rush’ yatumye isi imwumva, none i Kigali bagiye kumubona imbona nkubone 

Imyaka ye mike ntiyigeze imubuza kwandika izina rye mu muziki mpuzamahanga

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'SABILITY' YA AYRA STARR

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'RUSH' YA AYRA STARR

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'COMMAS' YA AYRA STARR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...