Ayra Starr ari mu myiteguro yo gushyira hanze album nshya "Starr Girl" itegerejwe na benshi

Imyidagaduro - 30/07/2026 10:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Ayra Starr ari mu myiteguro yo gushyira hanze album nshya "Starr Girl" itegerejwe na benshi

Umuhanzikazi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, Ayra Starr, agiye gushyira hanze album ye ya gatatu yise "Starr Girl" ku wa 14 Kanama 2026, nyuma y'imyaka ibiri asohoye album "The Year I Turned 21" yamufashije kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Iyi album iri mu mishinga ikomeye itegerejwe cyane muri uyu mwaka, cyane cyane mu bakunzi ba Afrobeats, nyuma y'uko Ayra Starr amaze igihe agaragaza impinduka mu muziki we ndetse akorana n'abahanzi bakomeye ku Isi.

Ayra Starr yatangaje bwa mbere amakuru y'iyi album muri Mata 2026, ubwo yari yitabiriye ikiganiro The Jennifer Hudson Show, aho yahishuye ko album ye ya gatatu yitwa "Starr Girl" ndetse ko yari yitezwe ko izasohoka muri Nyakanga 2026.

Nyuma y'aho, gahunda yarahindutse, itariki yo kuyisohora yimurirwa ku wa 14 Kanama 2026, ari na bwo yashyizwe ahagaragara ifoto (cover art) izakoreshwa kuri iyi album, yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga za Ayra Starr no ku rubuga rwa Roc Nation.

Ifoto y'iyi album yafashwe n'umufotozi ukorera i Paris witwa Axle Jozeph, wanakoze ifoto yakoreshejwe ku ndirimbo "All the Love" ya Ayra Starr yasohotse mu 2025.

Mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru, Ayra Starr yavuze ko "Starr Girl" itandukanye n'album ze ebyiri zabanje, kuko zo zari zishingiye ku byiciro by'ubuzima bwe.

Yasobanuye ko iyi nshya ari umushinga mugari ugaragaza impande zose z'ubuhanzi bwe, aho abakunzi be bazasangamo uruvange rw'injyana zirimo Afrobeats, R&B na Dancehall Pop.

Kugeza ubu, indirimbo enye ni zo zamaze kwemezwa ko zizaba zigize iyi album.

Harimo "Gimme Dat", yakoranye na Wizkid, yasohotse muri Mata 2025 ndetse iza no guhatanira igihembo cya Grammy. Hari kandi "Who's Dat Girl", yahuriyemo na Rema, yasohotse mu Ukwakira 2025, "Where Do We Go"yasohotse muri Werurwe 2026, ndetse na "Tornado", yasohotse ku wa 12 Kamena 2026.

Indirimbo "Tornado" yakozwe na Skillies, Shizzi na RiotUSA, ikaba yarabanjirijwe no kumvikanisha igice cyayo mu gitaramo cya NPR Tiny Desk, mbere y'uko isohoka ku mugaragaro.

Nubwo izi ndirimbo zamaze kwemezwa, Mavin Records na Roc Nation ntibiratangaza urutonde rwuzuye rw'indirimbo zizaba zigize album "Starr Girl".

Amakuru yatangiye gukwirakwira nyuma y'ibiganiro Ayra Starr yagiranye n'abafana be kuri Vault FM ku wa 29 Nyakanga 2026, avuga ko kuri iyi album hashobora kuzaba harimo indirimbo ebyiri zitwa "Misunderstood" na "Ms. Paper", aho bivugwa ko iyi ya nyuma yakoranywe n'umuhanzikazi Theodora.

Icyakora, kugeza ubu nta tangazo na rimwe ryatanzwe na Mavin Records cyangwa Roc Nation ryemeza aya makuru. Album "Starr Girl" izasohoka binyuze muri Mavin Records, ku bufatanye na Roc Nation na Republic Records.

Hari kandi abategereje ko Ayra Starr azaririmba zimwe mu ndirimbo zigize iyi album bwa mbere mu gitaramo cya All Points East Festival, giteganyijwe kubera i Londres ku wa 21 Kanama 2026, nyuma y'iminsi mike album isohotse.


Ayra Starr ari mu myiteguro yo gushyira hanze album nshya "Starr Girl" itegerejwe na benshi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...