Ayra Starr agiye kugaragara bwa mbere muri filime ishingiye ku gitabo

Imyidagaduro - 29/07/2026 3:28 PM
Share:

Umwanditsi:

Ayra Starr agiye kugaragara bwa mbere muri filime ishingiye ku gitabo

Mu gihe akomeje kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki ku migabane itandukanye, umuhanzi w'Umunyanigeria Ayra Starr agiye gutangira urugendo rushya muri sinema ya Hollywood, aho azagaragara bwa mbere akinamo nk'umukinnyi wa filime, atari nk'umuhanzi.

Uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo Rush, Bloody Samaritan na Commas, ari mu bakinnyi ba filime Children of Blood and Bone, itegerejwe kuzasohoka ku wa 15 Mutarama 2027.

Iyi filime ishingiye ku gitabo cy'icyamamare cyanditswe na Tomi Adeyemi, Umunyamerika ufite inkomoko muri Nigeria, cyamamaye cyane mu bakunda inkuru z'ibihimbano (fantasy) ndetse kikagurishwa ku bwinshi hirya no hino ku Isi.

Ni intambwe ikomeye kuri Ayra Starr, kuko ari bwo bwa mbere agiye gukina yambaye umwambaro w'undi muntu (character), bitandukanye n'ibyo yari yarigeze gukora aho yagaragaraga muri filime ari we ubwe nk'umuhanzi.

Hollywood yakiriye Ayra Starr mu muryango w'ibyamamare

Filime Children of Blood and Bone ihuriyemo amazina akomeye muri sinema y'Isi, barimo Damson Idris, Amandla Stenberg, Idris Elba, Regina King, Cynthia Erivo, Viola Davis, Chiwetel Ejiofor, Lashana Lynch, Thuso Mbedu ndetse n'umukinnyi wa filime ukunzwe muri Nollywood Richard Mofe-Damijo.

Kuba Ayra Starr yisanze muri uru rutonde rw'abakinnyi bafite ibigwi muri Hollywood ni kimwe mu bimenyetso by'uko umwuga we ukomeje gutera indi ntera, aho atakigarukira mu muziki gusa.

Umuyobozi w'iyi filime Gina Prince-Bythewood yasangije abakunzi ba sinema amashusho ya mbere agaragaza uko iyi filime yagiye ikorwa, anatangaza ko trailer yayo yuzuye izajya hanze ku wa Kabiri.

Yagize ati: "Twishimiye kubereka amwe mu mashusho y'inyuma y'ikorwa ry'urugendo rwacu rwo muri Orisha. Trailer ya Children of Blood and Bone irasohoka ejo, naho filime izerekanwa mu mazu ya sinema guhera ku wa 15 Mutarama."

Nubwo Ayra Starr agaragara mu kanya gato muri ayo mashusho, yahise akurura amatsiko y'abakunzi be, ari na bwo bwa mbere bamubonye yambaye isura y'umukinnyi wa filime wa Hollywood.

Tems na we yumvikana muri iyi filime

Ikindi cyashimishije benshi ni uko ayo mashusho aherekejwe n'indirimbo Me & U ya Tems, undi muhanzikazi ukomeye wo muri Nigeria. Ibi byatumye abakunzi b'umuziki bavuga ko Nigeria yakomeje kugira uruhare rugaragara muri uyu mushinga wa Hollywood.

Filime yakozwe na Paramount Pictures ishingiye ku gitabo cya Tomi Adeyemi cyakunzwe n'abasomyi bo hirya no hino ku Isi, kikaba kizwiho kuvuga amateka y'ubwami bwa Orisha mu buryo bw'inkuru z'ibihimbano.

Mu kiganiro Ayra Starr yari yaratanze mbere, yavuze ko kubona uyu mwanya ari kimwe mu bintu bikomeye bimubayeho kuva yatangira umuziki.

Yagize ati: "Ni ibintu bikomeye cyane. Ni filime yanjye ya mbere. Nari narigeze kugaragara muri filime, ariko nkiri Ayra Starr. Ubu ni bwo bwa mbere nkiri gukina ndi undi muntu."

Uyu muhanzikazi yavuze ko gukina filime byamwigishije byinshi ndetse bikamwereka uburyo uyu mwuga usaba kwitanga no kubaha igihe. 

Ati: "Nari menyereye kuba ndi umuhanzi, nkiri diva nkiri kuri seti. Ariko muri filime si wowe uba uri hagati ya byose. Ugomba kugera ku kazi ku gihe."

Yakomeje agira ati: "Namenyereye kubahiriza amasaha ya gisirikare no gukora cyane. Ubu nubaha cyane abakinnyi ba filime. Bafite imbaraga no kwihangana bidasanzwe."

Ayra Starr yanavuze ko gukina filime byari inzozi yari amaranye igihe kinini, gusa akagira ipfunwe ryatumaga atabigerageza. Ati: "Ni ikintu nahoraga nifuza gukora. Nkunda umuziki ariko nkiri muto nakundaga ubuhanzi muri rusange. Gukina nkiri imbere ya camera nkiri umuntu utari Ayra Starr ni ubwa mbere bibaye."

Aya magambo agaragaza ko nubwo amaze kwigarurira uruganda rw'umuziki wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga, yari agifite indi nzozi yo kwinjira muri sinema, ubu ikaba igiye kuba impamo.

Kugaragara kwa Ayra Starr muri Children of Blood and Bone bikomeje kwerekana uburyo abahanzi ba Afurika batakigarukira ku muziki gusa, ahubwo bakomeje no kwinjira muri sinema mpuzamahanga.

Uyu muhanzikazi yiyongereye ku bandi bahanzi b'Afurika bamaze kugerageza amahirwe muri filime, barimo Yemi Alade, Diamond Platnumz na Nasty C.

Mu gihe hasigaye amezi make ngo Children of Blood and Bone isohoke, amatsiko y'abakunzi ba sinema n'umuziki akomeje kwiyongera, cyane cyane ku bazaba bashaka kureba uko Ayra Starr yitwaye mu rugendo rwe rwa mbere muri Hollywood.

 

Ayra Starr agiye kugaragara muri filime “Children of Blood and Bone’ nyuma y’imyaka myinshi ari mu muziki

 

Ayra Starr yakiriwe na Hollywood mu rugendo rw’abakinnyi ba filime bagezweho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...