Ayra Starr agiye gusohora Album ya Gatatu

Imyidagaduro - 18/04/2026 1:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Ayra Starr agiye gusohora Album ya Gatatu

Ayra Starr yatangaje ko agiye gusohora album ye ya gatatu yise “Starr Girl”, izajya hanze mu ntangiriro za Nyakanga 2026.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 23, ukomeje kuba umwe mu mazina akomeye muri Afrobeats, yabitangaje ubwo yari mu kiganiro The Jennifer Hudson Show, aho yagaragaje ko iyi album ari imwe mu mishinga yashyizemo imbaraga nyinshi cyane.

Yagize ati “Album yanjye ‘Starr Girl’ izasohoka muri Nyakanga… nishimiye cyane iyi mishinga nakoze. Nashyizemo umutima wanjye wose, sinshobora gutegereza uko abantu bayumva.”

Iyi album nshya izaba ari iya gatatu mu rugendo rwe rwa muzika, kandi kuva yatangira kuyivuga mu 2025, abantu benshi barayitegereje cyane.

Mu 2026, Ayra Starr yagaragaje ko iyi album izaba ifite insanganyamatsiko nini kandi itandukanye n’izabanje, aho atazakomeza gusa imiterere isanzwe ya Afrobeats, ahubwo azagerageza no kwinjizamo andi mabara y’umuziki atandukanye.

Mu rwego rwo gutegura iyi album, yamaze gusohora indirimbo zitandukanye zerekana aho yerekeza mu muziki we: Hot Body, Gimme Dat yakoranye na Wizkid, yamuhesheje guhtanira Grammy Awards, Who’s Dat Girl yakoranye na Rema, All The Love (Afro-R&B), ndetse n’indirimbo nshya Where Do We Go, irimo injyana ya dancehall-poppy, igaragaza ko ashaka kugera ku isoko mpuzamahanga.

Nubwo urutonde rw’indirimbo (tracklist) n’abahanzi bazamufasha bitaratangazwa, Ayra Starr yamaze gutangaza ko ashobora gukorana n’abahanzi bakomeye nka Asake, ibintu byongereye amatsiko ku bakunzi be.

Ibi bije bikurikira intsinzi ye ikomeye mu ntangiriro za 2026, aho yegukanye igihembo cya Best International Act muri MOBO Awards, bikomeza kumushyira mu bahanzi bafite icyerekezo mpuzamahanga gikomeye.

“Starr Girl” isa n’igiye kuba album izamukomeza ku rwego rwo hejuru, igahuza imiziki itandukanye n’ubutumwa bushya ku isi yose y’abafana be.

Nyuma y’indirimbo zikomeje guca ibintu, Ayra Starr ari gutegura album nshya “Starr Girl” izamugeza ku rwego mpuzamahanga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...