Ayra Starr agiye gukorera ibitaramo bibiri i Kigali; Timaya na Kizz Daniel na bo bariteguye

Imyidagaduro - 01/08/2025 12:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Ayra Starr agiye gukorera ibitaramo bibiri i Kigali; Timaya na Kizz Daniel na bo bariteguye

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria, Sarah Oyinkansola Aderibigbe wamenyekanye nka Ayra Starr, uherutse gushyira hanze indirimbo yise Hot Body, agiye kuyimurikira bwa mbere i Kigali mu bitaramo bibiri byihariye.

Ayra Starr agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere. Igitaramo cya mbere azaririmbamo ni icy’iserukiramuco rya Giants of Africa, azahuriramo na Timaya, Kizz Daniel na The Ben kizabera muri BK Arena, aho bazasusurutsa imbaga y’Abanyarwanda n’abandi baturutse hirya no hino.

Nyuma y’iki gitaramo, Ayra Starr azaririmba mu kindi gitaramo cyihariye kizabera kuri Zaria Court, cyateguwe na Courios Afrika, aho azamurika iyi ndirimbo ye mu buryo bwihariye, aherekejwe n’abavanga umuziki barimo SaltTheDJ, DJ Ko na DJ Niny, kikazayoborwa na Sarah Phenom.

Iki gitaramo cyo kumurika ‘Hot Body’ ya Ayra Starr giteganyijwe gutangira saa tanu z’ijoro (11PM) kugeza saa munani z’ijoro zo ku cyumweru tariki 2 Kanama 2025.

Abateguye bavuga ko kizaba ari igitaramo cyuje imvugo, umuriri n’imyambaro yihariye, aho bazanategurira abitabiriye ibinyobwa byatoranyijwe, indirimbo zisusurutsa, ndetse n’akarasisi k’abitabiriye bashaka kwerekana ko bafite ‘hot body’.

Ayra Starr yitezweho gutanga ishusho nshya y’ubuhanzi bwe. Nyuma ya 19 & Dangerous yanyujijemo ubuzima bw’urubyiruko, Album ye ya kabiri The Year I Turned 21 yamugaragaje nk’umuhanzi ugeze ku rwego rwo hejuru mu mikoro, ubutumwa ndetse n’icyerekezo.

Iyo Album yageze ku mwanya wa mbere mu ma ‘Digital Streaming Platforms’ yo muri Nigeria ndetse inagaragara ku rutonde rwa Billboard 200 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaye umuhanzi wa mbere w’umugore ukomoka muri Nigeria ubashije kugera kuri urwo rwego.

Indirimbo yitiriye Album ye nshya, Hot Body, ni ishusho y’uruhare yihaye ku mubiri we, ku buryo bwe bwo gutambuka n’uburyo yishimira aho ageze.

Iri tsinda ry’ibyiyumvo ribumbatiye amarangamutima, ubushake bwo kwiyakira no kwereka isi ko ari umugore w’inyangamugayo, wumva ko yageze aho yifuzaga, kandi ko ibyo aririmba atari inzozi, ahubwo ari ukuri.

Hot Body irimo imvugo z’ubutwari bw’abagore, icyizere, no kwigenga. Ijwi rye rifite uburyohe busa nk’ubukangurambaga, rirashotorana ariko ryuje ubugwaneza, ari na ko rimwerekana nk’umuhanzi uri mu buyobozi bw’icyerekezo cy’abagore b’iki gihe.

Kwinjira kwa Ayra Starr mu ruganda rw’ibihangange mu muziki ntibikiri ku rutonde rw’icyizere, ahubwo byamaze kuba impamo.

Yigeze guca agahigo ko kuba umukobwa muto wa mbere ukomoka muri Nigeria wagejeje ‘views’ miliyoni 100 kuri YouTube, anashyirwa mu bihembo bya Grammy Awards abicyesha indirimbo Rush, none ubu ari kuririmba mu bitaramo by’abakomeye ku Isi.

Mu gihe Ayra Starr azaba yerekana uyu mwimerere we mushya i Kigali, abandi bahanzi barimo Timaya na Kizz Daniel nabo bazaba bari ku rubyiniro.

Hari amakuru avuga ko Kizz Daniel yamaze kugera i Kigali, ni mu gihe Ayra Starr na Timaya bahagera kuri uyu wa Gatandatu. Bose bagomba gusuzuma ibyuma mbere y'uko bataramira abakunzi babo; ni nako bimeze kuri The Ben.

Ibi bitaramo by’imyidagaduro muri Kigali bishyira u Rwanda ku ikarita y’ibitaramo mpuzamahanga by’abahanzi bo muri Afurika, bikaba binatanga amahirwe ku bakunzi b’umuziki bifuza kureba ubuhanga bw’aba bahanzi mu buryo butandukanye.

Timaya aherutse kwifata amashusho yemeza ko azataramira i Kigali muri Giants of Africa

Ayra Starr azaririmba muri Giants of Africa, no muri Zaria Court amenyekanisha indirimbo ye ‘Hod Boyd’

 

Timaya agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’igihe kinini ashyira hanze indirimbo zakunzwe


Kizz Daniel agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma yo gutanga ibyishimo mu gitaramo giheruka kubera kuri Canal Olympia

Ayra Starr azaririmbira muri Zaria Court mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 2 Kanama 2025


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HOT BODY’ YA AYRA STARR



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...