Ayatanzwe menshi ntarenze Miliyoni 32 - Minisiteri ya Siporo ku byavuzwe ko Stade Amahoro ikodeshwa Miliyoni 100 Frw

Amakuru ku Rwanda - 04/01/2026 4:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Ayatanzwe menshi ntarenze Miliyoni 32 - Minisiteri ya Siporo ku byavuzwe ko Stade Amahoro ikodeshwa Miliyoni 100 Frw

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko amafaranga yatanzwe mu gikorwa cyo kuyikodesha atigeze arenga Miliyoni 32 Frw, inyomoza ibihuha byakwirakwiye bivuga ko ikodeshwa Miliyoni 100 Frw, isaba abifuza gukoresha Stade Amahoro mu bikorwa binyuranye bajya bagana QA Venue Solutions bakibonera amakuru ya nyayo.

Nyuma y'uko mu mukino wa APR FC na Bugesera FC habayemo kuzima kw'amatara amurikira Kigali Pele Stadium yabereyemo uyu mukino, ku mbuga nkoranyambaga habereye ibiganiro bigamije gushaka umuti utambye w'ikibazo cy'ibura ry'umuriro.

Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 03 Mutarama, aho APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino wo ku mumsi wa 14 wa Rwanda Premier League 2025/2026. Amatara amurikira ikibuga yazimye ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 78,, yongera kwaka nyuma y’iminota irenga 15.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X witwa Eng.Papy Moses yagaragaje iki kibazo avuga ko bigayitse. Yanerekanye ko bitoroheye amakipe yo mu Rwanda kwigondera Stade Amahoro bitewe n’ukuntu ihenze. Yumvikanishaga ko imikino inyuranye igiye ibera muri Stade Amahoro nta kibaco amakipe yahura nacyo kuko Stade Amahoro itajya ipfa kubura umuriro nk'ahandi.

Nyuma y'ibihuha byagiye bivugwa ko Stade Amahoro ikodeshwa amafaranga menshi angana na Miliyoni 100 Frw kugira ngo uyihabwe, bigaca intege benshi babaga bifuza kuyikoreramo ibikorwa bikomeye binyuranye, Minisiteri ya Siporo yabishyizeho umucyo, ivuga ko ayo makuru atari yo, isaba ko abifuza gukoresha Stade Amahoro bajya bagana QAVSR bakibonera amakuru ya nyayo.

Minisiteri ya Siporo yavuze ko Stade Amahoro icungwa na QA Venue Solutions kugira ngo ibungabungwe neza. Iti: ”Ku bijyanye n’imicungire ya Stade Amahoro n’ibiciro byayo, ubu icungwa na QA Venue Solutions hagamijwe kuyicunga bya kinyamwuga, kubungabunga neza ibikorwaremezo, no kuyitunga mu gihe kirekire". 

Yavuze ko Stade Amahoro yubatswe kugira ngo ikoreshwe bityo ko ibiciro bitagomba kuba inzitizi. Iti: ”Stade yubatswe kugira ngo ikoreshwe n' amakipe, n’abafana ndetse n'abandi bategura ibikorwa bitandukanye byakorerwa muri stade, ku bw'ibyo, ibiciro ntibigomba kuba inzitizi ku makipe cyangwa ku bafana.”

Yakomeje igira iti: ”Nk'uko twigeze kubikomozaho ibiciro bya stade biratandukanye bitewe n'igikorwa kigiye kuhabera, aha twakosora amakuru atari yo avuga ko stade ikodeshwa miliyoni ijana! Ntabwo ari byo". 

"Kugeza ubu ibikorwa bitandukanye bimaze gukorerwa muri stade, amafaranga menshi yatanzwe harimo ubukode n'izindi serivise zijyanye no kwakira igikorwa ntarenze Miliyoni 32. Ni byiza rero ko abifuza gukoresha stade bajya bagana QAVSR bakibonera amakuru nyayo kandi natwe dukomeza kubikurikiranira hafi nk'inshingano yacu. “

Minisiteri ya Siporo yavuze ko QAVSR yegereye FERWAFA na Rwanda Premier League bumvikana uburyo n'ibiciro birambye byo gukoresha stade Amahoro. 

Iti: ”Ikindi twabamenyesha, by'umwihariko ku mupira w'amaguru, ni uko icyo kigo QAVSR cyegereye abafatanyabikorwa barimo FERWAFA na RPL bumvikana uburyo n'ibiciro birambye byo gukoresha stade Amahoro. Ibyo biganiro bigiye kugera ku musozo kandi ibizavamo bizamenyeshwa mu itangazamakuru mu gihe cya vuba cyane.”

Minisiteri ya Siporo yamaze impungenge abatinyaga gusaba Stade Amahoro bibwira ko ikodeshwa Miliyoni 100 Frw


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...