Uyu
mugabo yibanze ku buryo abahanzi bakunze kwiyumva bamaze kwamamara, bakibagirwa
ko kuba umuhanzi gusa bidahagije kugira ngo babashe gukura no kugera ku rwego
mpuzamahanga.
Umujyi
wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 kuva ku wa 21 -28 Nzeri
2025. Irushanwa ryitabiriwe n’abasiganwa ku magare baturutse impande zose
z’Isi. Abafana benshi basigaranye ibihe byiza, bishimira imikino yahuje impano,
ubuhanga n’umurava w’abakinnyi.
Abasiganwa
berekanye urwego rwo hejuru mu mikino itandukanye, harimo abasiganwa n’ibihe,
ku buryo bikomeje gutuma u Rwanda rugira isura nziza ku ruhando mpuzamahanga mu
rwego rw’imikino nk’iyi.
Ubushobozi
bwo kwakira iri rushanwa bwagaragaye mu buryo bw’imihanda, umutekano
n’imitangire ya serivisi ku bafana n’abakinnyi.
Shampiyona
yasojwe ishimangira ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa
mpuzamahanga y’imikino, bitanga icyizere ku iterambere ry’izamuka ry’abakinnyi
n’umukino w’amagare mu gihugu.
Iyi
Shampiyona yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, aho Umunya-Slovenia
Tadej Pogačar w'imyaka 27, yabaye uwa mbere ku isi mu gusiganwa intera ndende mu bagabo, akoresheje amasaha 6:21:20.
Mu
butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram, Noopja wamenyekanye mu ndirimbo ‘Murabeho
Ndagiye’, yanditse agaragaza ko Shampiyona y’Isi y’Amagare yasize umukoro ku
bari mu nganda ndangamuco.
Ati: “Aya magare ni umukore ukomeye ku bahanzi. Dutekereze aho guhurura. Twibaze ngo
ni ryari 'sector' yacu izahuruza Isi ije kureba ibyo dukora?"
Noopja
yabwiye InyaRwanda ko kugira intego nini no gushyira hamwe ari bimwe mu
by’ingenzi bizafasha abahanzi kugera ku rwego mpuzamahanga, ku buryo ibikorwa
byabo byatuma Isi ihurira i Kigali baje kureba ibyo bakora cyangwa se
bashoboye.
Ati “Gushyira hamwe ni ingenzi kuko kugera ku nzozi zacu bisaba ubufatanye.
Kurangwa n’indangagaciro nziza ni ingenzi cyane; abahanzi ntabwo bamamara
kubera ibiyobyabwenge, amatiku ku mbuga nkoranyambaga cyangwa inzangano. Ibi
bintu byose nibyo bituma abafatanyabikorwa bakomeye nko muri Leta badashobora
kuturebera, ahubwo bakabona impungenge."
Noopja
yagarutse ku kibazo cy’uko abahanzi benshi bahita bishimira ubwamamare bw’igihe
gito, kwiyumva ko bamaze kuba abakomeye mpuzamahanga.
Benshi bakiyumva nka Akon, DJ Khaled, 50 Cent
cyangwa Jay Z, ariko ntibibuka ko aba ari aba rwiyemezamirimo bafite ubushobozi
bw’amafaranga kandi bitaye ku kintu cyose. Twe turashishikariza abahanzi
kwibanda ku kumenya no gukoresha ubumenyi bufatika, kugira ngo bagire
ubushobozi bwo gucunga no gukoresha umutungo babonye."
Yanasobanuye
ko ubwamamare butarambye butera amakimbirane hagati y’abahanzi, bigatuma
amahirwe atabageraho neza.
Yagize
ati "Birashoboka ko abahanzi bacu bashobora kugera kure igihe bumva ko
gukora umuziki gusa bihagije. Akenshi iyo bamaze gufashwa na ba ‘Managers’
cyangwa abafatanyabikorwa, batangira kugwa mu makimbirane, bigatuma bateshwa
amahirwe aho kubaka izina ryabo."
Noopja
yasoje agira inama abahanzi gukomeza gushaka ubumenyi, kwigira ku bandi bafite
uburambe, no gukorana n’abandi mu buryo burambye.
Mu
ijambo rye ryuzuye icyizere, yavuze ko umuziki w’u Rwanda ushobora guhuruza Isi,
ariko ko bisaba gucunga neza umutungo, gushyira hamwe, no kurangwa
n’indangagaciro nziza.
Asoza
agira ati "Gushaka ubumenyi butandukanye, kurangwa n’indangagaciro nziza,
no gukorana n’abandi mu bufatanye ni byo bizadufasha kugera ku rwego
mpuzamahanga. Umuziki wacu ufite ubushobozi bwo guhuruza Isi, ariko tugomba
kuba twiteguye kandi tugafata neza amahirwe tubonye,"
Noopja ashimangira ko igihe cyose abahanzi bazaba bahuriye ku ntego, bazaba bafite ubushobozi bwo kwerekana isi ko u Rwanda ari igihugu gifite impano z’akazi ku mwuga kandi zishobora guhangana n’izamuka ry’isi yose.
Noopja
yavuze ko byacitse zivugwa ku bahanzi, kwishora mu biyobyabwenge, ifungwa rya
hato na hato rituma abafatanyabikorwa batabizereramo
Umunya-Slovenia
Tadej Pogačar yabaye uwa mbere ku isi mu gusiganwa intera ndende mu bagabo muri
shampiyona y'isi y'amagare
Ibihumbi
by’abafana bakurikiranye isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare ryabereye i Kigali ku nshuro ya mbere