Awuche wari muremure kurusha abandi muri Ghana yitabye Imana

Imyidagaduro - 29/07/2026 7:33 AM
Share:
Awuche wari muremure kurusha abandi muri Ghana yitabye Imana

Abdul-Samed Sulemana, wamamaye ku izina rya Awuche ndetse wari uzwi nk'umuntu muremure kurusha abandi muri Ghana, yitabye Imana nyuma yo kumara igihe ahanganye n'ingaruka z'indwara ya gigantism, ituma umubiri ukura bikabije kubera umusemburo wo gukura uba mwinshi.

Awuche yapfuye mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026, ari mu Bitaro bya Tamale Teaching Hospital, aho yari ari kuvurirwa nyuma y'uko ubuzima bwe bwari bwarushijeho kuzahara.

Urupfu rwe ruje nyuma y'ibyumweru bike umucuruzi n'umugiraneza Ibrahim Mahama asezeranyije ko azishyura amafaranga yose yari akenewe kugira ngo avurwe.

Mbere yo koherezwa mu Bitaro bya Tamale Teaching Hospital, Awuche yari arwariye mu Baptist Medical Centre (BMC) i Nalerigu. Abaganga baho bamwohereje mu bitaro bikuru kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihariye, nyuma y'uko uburwayi bwe bukomeje gukomera.

Umuryango we watangaje ko abaganga bari basabye ko ukuguru kwe kw'ibumoso gucibwa, nyuma y'uko kwandura gukomeye kwangije imyanya myinshi y'ako kuguru.

Nubwo yari yabonye isezerano ry'ubufasha bwo kwivuza, ubuzima bwe ntibwashoboye kongera kumera neza. Umufasha wa Ibrahim Mahama, Rafik Mahama, yari yatangaje ko amafaranga yose ajyanye no kumuvuza no kubagwa yari kwishyurwa n'uwo mugiraneza.

Awuche yavukaga mu gace ka Gambaga mu Ntara y'Amajyaruguru y'Uburasirazuba bwa Ghana. Yari afite uburebure bugera kuri metero 2.34 (feet 7 na inches 8), ibintu byatumye amenyekana nk'umuntu muremure kurusha abandi muri icyo gihugu.

Mu myaka myinshi yabayeho, yabanye n'indwara ya gigantism, ariko kubera ubushobozi buke bwo kubona ubuvuzi bwihariye, ntiyashoboye kuvurwa uko bikwiye.

Inkuru ye yamenyekanye cyane nyuma y'uko hatangijwe ubukangurambaga bwo gushaka inkunga yo kumuvuza, bwatumye abaturage benshi bamufasha ndetse na Ibrahim Mahama yiyemeza kumutera inkunga.

Urupfu rwe rwakomeje kubabaza benshi muri Ghana no hanze yayo, aho abantu benshi bakomeje kumwibuka no kwihanganisha umuryango we, inshuti n'abaturage bari barifatanyije na we mu rugamba rwo guhangana n'uburwayi bwe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...