Awilo Longomba yagaragaje ko umuryango ugomba kurangwa n’urukundo n’ubwiyunge, asaba aba bavandimwe kubabarirana no kongera kubana neza. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Awilo Longomba yagize ati: “Umuryango ushingiye ku rukundo kandi bafite amaraso amwe."
"Nubwo hagati yabo habayeho ibibazo bikomeye byabatandukanyije, icyifuzo cyanjye ndetse n’icya benshi ni ukubabona bongeye kwiyunga, bakababarirana ndetse bagakomeza ubuzima bari kumwe nk’uko byahoze. Ibi biri kuba birababaje kandi bikomeretsa umutima cyane. Imana ibahe umugisha.”
Amakimbirane hagati ya Peter na Paul Okoye ndetse na mukuru wabo Jude Okoye amaze igihe, aho Peter yagiye ashinja Paul na Jude gukoresha nabi amafaranga yinjizwaga n’itsinda rya P-Square, atabimenyeshejwe.
Mu birego Peter yagiye agaragaza, yavuze ko hari amafaranga agera kuri miliyoni 1.9 z’amadolari yakoreshejwe cyangwa akayoborwa binyuze muri sosiyete ya Northside Music, atabizi.
Ibi byatumye umubano hagati y’aba bavandimwe urushaho kuzamo agatotsi, ndetse P-Square yongeye gutandukana nyuma yo kuba umwe mu matsinda y’abahanzi yubatse izina rikomeye muri Afurika.
Awilo Longomba ni umunyamuziki ukomeye ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga binyuze mu muziki wa Soukous ndetse n’imbyino ze.
Yavutse ku wa 5 Gicurasi 1962, atangira umuziki acuranga ingoma mu matsinda atandukanye i Kinshasa, mbere yo kwimukira i Burayi mu myaka ya 1990.
Mu 1995, yasohoye album ye ya mbere yise Moto Pamba, yamufashije kurushaho kumenyekana. Yakomeje kwamamara binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo Coupé Bibamba na Fifi, zakunzwe cyane muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Kugeza ubu, Awilo Longomba ari mu bahanzi bakomeye bagize uruhare mu kwamamaza umuziki wa Soukous no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.


Awilo Longomba yasabye abavandimwe bagize P-Square kwiyunga nyuma y’amakimbirane amaze igihe
