Ava Max avuka mu gace kitwa Milwaukee, akaba afite ubwenegihugu bwa Alibania. Avuka kuri Pavllo Koçi na Andrea Nako Koci. Afite igikundiro ndetse n'ubwiza budasanzwe, akaba afite uburebure bwa metero imwe na santimetero mirongo itanu neshanu (1m.55cm). Mu buzima bwe, ntabwo akunze kugirana umubano n'Igitsinagabo.
Ava Max uzuzuza imyaka 30 y'amavuko tariki 16 Gashyantare 2024, aracyari ingaragu ndetse nta gahunda ya vuba afite yo gushaka umugabo. Ibi bituma abakunzi be bamushyiraho igitutu cyo gushaka na cyane ko ari umukobwa w'uburanga buhebuje.
Yigeze gukundana na Producer Andrew Goldstein mu bihe byashize, ariko kuva ubwo baratandukanye. Ava Max yavuze ko atihutira gushaka kuko yibanze ku mwuga we kandi yifuza kwishimira ubuzima bwe bumwe kugeza ubu. Yavuze kandi ko ashaka kubona umuntu ushyigikiye umwuga we kandi utazagerageza kumuhindura.
Ava Max ni umuririmbyi w'umuhanga ufite ejo hazaza heza imbere ye. Yizeye neza ko azabona umuntu umukunda kandi umushyigikira kuko adakunda inkundo zidafite icyerekezo nk'uko tubikesha urubuga kartakastateuniversity.in.
Ava Max, ni umuhanzikazi ukomeye akaba n'umwanditsi w'indirimbo ariko akaba afite umwihariko muri mukiza aho akora injyana ya Pop. Ari mu bakurikirwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za America aho kuri youtube ye akurikirwa n'abasaga 6.39M, kuri instagram akurikirwa n'abarenga 3.2M.
Mu 2016 ni bwo yagiranye amasezerano n'imwe mu nzu itunganya umuziki, Antlantic Record ari nayo yagiye imufasha gushyira album ze ebyiri hanze na Ep imwe. Yakoze indirimbo nyinshi zamwubakiye izina zimugira icyamamare harimo nka: King and Queens, Millions Dollars baby, Every time I cry, Salts, Sweet but Osycho na One of us.
Ava Max ni umwe mu batwaye ibikombe bikomeye bihabwa ibyamamare mu muziki ku migabane inyuranye aho yagiye atwara ibihembo nka MTV European Music Award, One Attitude Award, One Top Hit Music Award, Four has 40 Music Award, One I heart Radio Titanium Award n'ibindi.


Ava Max ntavuga rumwe n'abamushyiraho igitutu cyo gushaka umugabo
Umwanditsi: Iyakaremye Emmanuel
