Australia yabujije indirimbo zakozwe na AI kujya ku rutonde rw’izikunzwe

Imyidagaduro - 25/08/2026 3:04 PM
Share:
Australia yabujije indirimbo zakozwe na AI kujya ku rutonde rw’izikunzwe

Inganda z’umuziki muri Australia zafashe umwanzuro wo kubuza indirimbo zakozwe zose hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) kujya ku rutonde rwemewe rw’indirimbo zikunzwe, mu rwego rwo kurinda abahanzi n’uruhare rw’umuntu mu guhanga ibihangano.

Ishyirahamwe ry’inganda z’umuziki muri Australia, Australian Recording Industry Association (ARIA), ryatangaje ko aya mabwiriza mashya azatangira gukurikizwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Indirimbo zizajya zemerewe kujya ku rutonde rwa ARIA Charts zizaba zisabwa kuba zarakozwe ahanini n’abantu.

By’umwihariko, amagambo y’indirimbo agomba kuba yaranditswe n’umuntu, ijwi nyamukuru rikaba ry’uwakoze igihangano, n’ibikoresho by’ingenzi byakoreshejwe mu kuyicuranga bikaba byaracuranzwe n’abantu.

Nubwo bimeze bityo, gukoresha AI nk’igikoresho gifasha mu gutunganya umuziki bizakomeza kwemerwa, igihe uruhare nyamukuru mu guhanga igihangano ruzaba ari urw’umuntu.

Uyu mwanzuro ukurikira impaka zakurikiye indirimbo “Like a Prayer”, ishingiye ku ndirimbo yamamaye ya Madonna, yakozwe n’umu-producer wo muri Australia akoresheje amajwi n’ingoma byakozwe na AI.

Iyo ndirimbo yamaze ibyumweru 16 iri mu ndirimbo 20 za mbere zikunzwe muri Australia, ndetse muri Gicurasi yageze ku mwanya wa kabiri.

Umuyobozi mukuru wa ARIA, Annabelle Herd, yavuze ko aya mabwiriza agamije gukomeza guha agaciro ubuhanzi n’ubuhanga by’umuntu, cyane cyane mu gihe ikoranabuhanga rya AI rikomeje gutera imbere ku muvuduko mwinshi.

Yagize ati: “Uru rutonde ruzakomeza kwerekana mu buryo buboneye umuziki Abanya-Australia bumva, ariko guha umwanya ibihangano bya AI bitarimo uruhare rwemewe rw’abantu byatesha agaciro umuziki dusanzwe duharanira kurinda no guteza imbere.”

ARIA yanatangaje ko indirimbo zakozwe na AI zonyine zitazemererwa no guhatanira ibihembo bya ARIA Awards, bifatwa nk’ibimwe mu bihembo bikomeye mu muziki wo muri Australia.

Australia yabujije indirimbo zakozwe na AI kujya ku rutonde rw’izikunzwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...