Izi nkongi zimaze iminsi zikwirakwira ahantu henshi mu gihugu, cyane cyane muri Leta ya Victoria, ndetse no muri New South Wales, zitwika ubutaka bungana hafi n’inshuro ebyiri z’ubuso bwa Greater London.
Leta ya Victoria yamaze gutangaza ibihe bidasanzwe byihutirwa, aho ibihumbi by’abashinzwe kuzimya inkongi n’indege zirenga 70 bari mu rugamba rwo kuyizimya. Abaturage bo mu midugudu n’utundi turere turenga icumi basabwe kuva mu ngo zabo kugira ngo birinde ingaruka.
Abategetsi bavuga ko iyi nkongi ishobora kumara ibyumweru byinshi igihitana ibintu, bitewe n’ikirere kirangwa n’ubushyuhe bwinshi, umwuma n’imiyaga ikomeye.
Minisitiri w’Intebe wa Leta ya Victoria, Jacinta Allan, yatangaje ko hari inkongi 30 zicyibasira ibice binyuranye muri iyo leta, harimo 10 zifatwa nk’iziteye inkeke cyane. Yavuze ko kugeza ku Cyumweru saa munani za mu gitondo, hegitari 350,000 zari zimaze gushya.
Yagize ati “Inkongi ziracyari gukomeza mu bice byinshi bya Leta. Hari izikomeje guhungabanya inzu n’imitungo y’abaturage.”
Polisi yatangaje ko hasanzwe ibisigazwa by’umubiri w’umuntu mu mudugudu wa Gobur, hafi y’umujyi wa Longwood, mu bilometero 110 uvuye i Melbourne. Uwo muntu ntaramenyekana amazina ye.
Jacinta Allan yashimiye abakozi b’ubutabazi bakoze igikorwa gikomeye cyo gutwara uwo mubiri, avuga ko ari akazi kagoye kandi karemereye umutima. Yongeyeho ko abaturage ba Gobur bari mu gahinda gakomeye.
Umwotsi w’izi nkongi uri guhumanya ikirere mu bice byinshi bya Victoria, harimo n’umujyi wa Melbourne. Abategetsi bavuze ko izi nkongi ari izo mbi cyane mu majyepfo ya Australia kuva mu za 2019–2020, aho izo gihe cyabanje zangije ubutaka bungana n’igihugu cya Turikiya, zigahitana abantu 33.
Mu bice byibasiwe cyane harimo umujyi wa Harcourt, aho umukozi w’abazimya inkongi witwa Tyrone Rice yatakaje inzu ye mu gihe yari ari mu kazi azimya indi nkongi. Yavuze ko kwakira ayo makuru byamubabaje cyane, ariko yongeraho ko atari we wa mbere kandi atari n’uwa nyuma bibayeho.
Kapiteni w’abazimya inkongi muri ako gace, Andrew Wilson, yavuze ko ibyo yabonye muri Harcourt bibabaje cyane ku mutima.
Umunyamakuru wa 9 News Australia, Jack Ward, yabwiye BBC World Service ko yasuye imijyi itandukanye yangijwe n’inkongi, asanga hari aho hasigaye ibisenge by’amabati gusa, ibindi byose byahiye, abisobanura nk’“ibintu biteye agahinda gakabije”.

Igice kinini cy'amashyamba cyahiye ndetse n'inzu 300 z'abaturage zirashya

Tyrone Rice yagiye gutanga umusada wo kuzimya inkongi y'umuriro, yumva amakuru ko inzu ye nayo irimo gushya

Inzu zirenga 300 zimaze gushya zikongowe n'inkongi y'umuriro yibasiye Australia
