Australia: Abari munsi y'imyaka 16 bagiye kwamburwa uburenganzira bwo gukoresha YouTube

Hanze - 05/08/2025 7:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Australia: Abari munsi y'imyaka 16 bagiye kwamburwa uburenganzira bwo gukoresha YouTube

Guverinoma ya Australia yatangaje ko guhera mu Ukuboza 2025, izashyira YouTube ku rutonde rw'imbuga nkoranyambaga zibujijwe gukoreshwa n’abana bari munsi y’imyaka 16. Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo guhindura umwanzuro wa mbere wasuzumaga YouTube nk’urubuga rwigisha kandi rutanga ubumenyi bufasha urubyiruko.

Itegeko rishya rizashyira YouTube mu cyiciro kimwe na Facebook, Instagram, TikTok, Snapchat na X (iyahoze ari Twitter), aho amasosiyete y’ikoranabuhanga azasabwa guhagarika no gukumira konti zose zishingwa n’abana batagejeje ku myaka 16. Abazananirwa kubahiriza iri tegeko bashobora gucibwa amande agera kuri miliyoni 32 z’amadolari y’Amerika.

Sosiyete ya Google, nyir’urubuga rwa YouTube, yamaganye uwo mwanzuro, ivuga ko utesha agaciro imyanzuro ya mbere ya Leta ya Australia, yari isanzwe ishyigikira YouTube nk’urubuga rw’uburezi. Nubwo bimeze bityo, porogaramu ya YouTube Kids igenewe abana bato, yo ntiyazagirwaho ingaruka n’aya mategeko mashya.

Iyi ngamba ifashwe ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe na Leta ya Australia, bwerekanye ko abana bagera kuri 37% baba barahuye n’amashusho ateye impungenge banyuze kuri YouTube. Muri ayo mashusho harimo agaragaza ibikorwa by’urugomo ku bagore, imikino y’ubwiyahuzi, n’imbuga zishishikariza imirire n’imibereho ibangamira ubuzima bw’abana.

Australia yiyongereye ku rutonde rw’ibihugu bikaza ingamba zo kurengera umutekano w’abana ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu gihe ibibazo by’imyitwarire mibi n’iterabwoba rishingiye ku ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...