Itegeko rishya rizashyira
YouTube mu cyiciro kimwe na Facebook, Instagram, TikTok, Snapchat na X (iyahoze
ari Twitter), aho amasosiyete y’ikoranabuhanga azasabwa guhagarika no gukumira
konti zose zishingwa n’abana batagejeje ku myaka 16. Abazananirwa kubahiriza
iri tegeko bashobora gucibwa amande agera kuri miliyoni 32 z’amadolari
y’Amerika.
Sosiyete ya Google,
nyir’urubuga rwa YouTube, yamaganye uwo mwanzuro, ivuga ko utesha agaciro
imyanzuro ya mbere ya Leta ya Australia, yari isanzwe ishyigikira YouTube
nk’urubuga rw’uburezi. Nubwo bimeze bityo, porogaramu ya YouTube Kids igenewe
abana bato, yo ntiyazagirwaho ingaruka n’aya mategeko mashya.
Iyi ngamba ifashwe
ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe na Leta ya Australia, bwerekanye ko abana
bagera kuri 37% baba barahuye n’amashusho ateye impungenge banyuze kuri
YouTube. Muri ayo mashusho harimo agaragaza ibikorwa by’urugomo ku bagore,
imikino y’ubwiyahuzi, n’imbuga zishishikariza imirire n’imibereho ibangamira
ubuzima bw’abana.
Australia yiyongereye ku rutonde rw’ibihugu bikaza ingamba zo kurengera umutekano w’abana
ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu gihe ibibazo by’imyitwarire mibi
n’iterabwoba rishingiye ku ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera.