Australia: Abanyamulenge bigaragambije basaba Leta ya Congo guhagarika ubwicanyi ikorera bene wabo muri DRC

Amakuru ku Rwanda - 29/05/2026 5:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Australia: Abanyamulenge bigaragambije basaba Leta ya Congo guhagarika ubwicanyi ikorera bene wabo muri DRC

Abanyamulenge bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru batuye muri Australia bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bavuga ko bukomeje gukorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), basaba amahanga kugira icyo akora kugira ngo ayo mahano ahagarare.

Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, saa yine za mu gitondo, itegurwa n’Umuryango w’Abanyamulenge batuye muri Australia (Banyamulenge Congolese Community of Australia - BCCA) ku bufatanye n’umuryango w’Abakongomani bo mu bwoko bw'Abatutsi bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru batuye muri icyo gihugu.

Yabereye i Canberra, umurwa mukuru wa Australia, aho abigaragambya bateraniye hafi y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse bakagera no ku biro by’uhagarariye Amerika, Ubushinwa n’u Bubiligi. Imyigaragambyo yarangiye saa Cyenda z'amanywa.

Nkunda Chris, umwe mu bayobozi ba BCCA ushinzwe imari n’umutungo, yabwiye inyaRwanda ko intego y’iyi myigaragambyo yari ukumenyesha amahanga ibibazo by’umutekano muke n’ubwicanyi bavuga ko bikomeje kwibasira Abanyamulenge n’abandi Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bwa Congo.

Yavuze ko ibikorwa byabo byamaze amasaha menshi, bikarangira ahagana saa cyenda z’amanywa. Yavuze ko imyigaragambyo yitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu ntara zitandukanye za Australia. Yagize ati: “Turasaba Leta ya Congo guhagarika ubwicanyi idukorera. Turasaba imiryango mpuzamahanga kutarebera Jenoside Abanyamulenge turi gukorerwa."

Ikibazo cy’Abanyamulenge kimaze imyaka myinshi kivugwa mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu bice bya Minembwe, Fizi na Uvira. Abanyamulenge bakomeje guhohoterwa, kwicwa no kwamburwa ibyabo bazizwa inkomoko yabo, ururimi bavuga rw'Ikinyarwanda n’imiterere y’ubwenegihugu bwabo yakunze kugibwaho impaka n’amoko amwe n’amwe baturanye. 

Bamwe mu banyamateka n’abasesenguzi bavuga ko ikibazo gifitanye isano n’amateka ya Congo, amakimbirane ashingiye ku butaka, ubwenegihugu n’umutekano muke umaze imyaka myinshi urangwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Abanyamulenge bavuga ko bakomeje gufatwa nk’abanyamahanga mu gihe ko imiryango yabo imaze ibinyejana ituye muri Congo. 

Abanyamulenge batuye mu bice bitandukanye by'Isi, bakomeje kwigaragambya basaba kurenganurwa. Bagaragaza impungenge batewe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere kandi ikaba ishyigikiwe na Leta ya Congo, bakavuga ko byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, birimo kwicwa, gusahurwa kw’amatungo no gusenyerwa.

Amakuru agaragaza ko Abanyamulenge benshi bamaze kuva mu byabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakajya mu nkambi z’impunzi cyangwa mu bindi bihugu bihana imbibi na Congo. Kuba babuzwa uburenganzira ku gihugu cyabo, kwicwa no kumeneshwa, ni bimwe mu bikomeje kubabaza Abanyamulenge, bakaba basaba amahanga kubatabara.

Barasaba Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibindi bihugu bikomeye ku Isi gukurikirana ikibazo cy’umutekano muke mu bice bituwe n’Abanyamulenge no gushyira igitutu ku mpande zose zirebwa n’iki kibazo kugira ngo ubwicanyi n’ihohoterwa bihagarare. 

Iyi myigaragambyo y'Abanyamulenge batuye muri Australia, ibaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Congo ukomeje kuba ikibazo gikomeye, aho Leta ya Congo ishinjwa kwica Abanyamulenge n'abandi bakongomani bavuga Ikinyarwanda,  abaturage benshi bakaba bakomeje guhura n’ingaruka z’amakimbirane amaze imyaka myinshi muri ako Karere.

"Turasaba Leta ya Congo guhagarika ubwicanyi idukorera. Turasaba imiryango mpuzamahanga kutarebera Jenoside Abanyamulenge turi gukorerwa." Chris Nkunda, umwe mu bayobozi b'ihuriro ry'Abanyamulenge baba muri Australia




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...