Aurelie izina ry'umukobwa ukunda abantu n'umurimo

Utuntu nutundi - 29/01/2021 11:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Aurelie izina ry'umukobwa ukunda abantu n'umurimo

Kuri wowe witwa Aurelie cyangwa wifuza kuzita umwana wawe iri zina, menya byimbitse ubusobanuro bw'iri zina n'aho ryakomotse.

Aurelie ni izina ry'abakobwa rikaba rikomoka mu rurimi rw'ikiratini (latin) rikaba risobanura Zahabu cyangwa ikintu gishashagirana nka Zahabu. Iri zina rikaba ryaravuye kuri Aurelius rihabwa abahungu naho abakobwa bakitwa Aurelie byose bisobanura Zahabu. 

Izina rya Aurelie ryatangiye gokoreshwa cyane mu Bufaransa mu mwaka wi 1983, icyo gihe umwana w'umukobwa wavukaga bamwitaga Aurelie bitewe nuko iri zina aribwo ryari rikigera mu Bufaransa.

Abakobwa bitwa iri zina usanga bahuriye ku bintu bitandukanye; Gukunda abantu cyane, Bakunda umurimo ndetse ntibarangwa n'ubunebwe, Bagira umutima ufashanya -Bakunze kuba abahanga mu ishuri, Barangwa no kugira ikinyabupfura aho bari hose. 

Ibyamamare byitwa Aurelie: -Aurelie Claudei umunyamideli wabigize umwuga ukomoka mu Bufaransa -Aurelie Dupont umukinnyi wa Filme ukomoka mu Bufaransa -Aurelie Filippetti umusenateri mu Bufaransa -Aurelie Nemours umushushanyi kabuhariwe ukomoka mu Butaliyani -Aurelie Sheehan umwanditsi w'ibitabo ukomoka muri Amerika. Izina rya Aurelie risobanuye Zahabu rifite amazina bihuje igisobanuro ariyo:Auralia,Auralie,Oralee hamwe na Oralia.

Src:www.babynamewizard.com,www.nameberry.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...