Audiomack yagaragaje Shemi nk’umuhanzi wo guhanga amaso

Imyidagaduro - 01/05/2026 12:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Audiomack yagaragaje Shemi nk’umuhanzi wo guhanga amaso

Urubuga rwa Audiomack rwashyize umuhanzi nyarwanda Shema Mico Gibril [Shemi] mu bahanzi bakwiye guhangwa amaso, rushingiye ku buryo ibihangano bye bikomeje kwitabirwa cyane ku rubuga ndetse n’iterambere rigaragara mu rugendo rwe rwa muzika.

Mu butumwa Audiomack yashyize ku rubuga rwayo rwa Instagram ku wa 30 Mata 2026, yavuze ko Shemi ari umwe mu bahanzi b’Abanyafurika bakizamuka bakora injyana ya Afro-pop bakwiye kwitabwaho cyane.

Bagize bati “Umuhanzi ukwiye guhangwa amaso, Shemi ni umwe mu bahanzi bakizamuka mu njyana ya Afro-pop baturuka mu Rwanda. Indirimbo ye yamuhaye izina bwa mbere yitwa ‘Peace of Mind’ ni yo yamufashije kumenyekana cyane, imushyira ku rwego rwo gutangira kumenyekana mu muziki.”

Nyuma y’iyo ndirimbo, yakomeje kwagura urugendo rwe rwa muzika asohora izindi ndirimbo nka ‘One Time’, ‘Ntibanyurwa’ na ‘Uzambwire’.

Uretse izo ndirimbo kandi, afite na EP nshya yise ‘Nzabikora’, aho indirimbo yitiriwe iyo EP igeze ku mwanya wa 4 ku rutonde rw’indirimbo zikumvikana cyane mu Rwanda kuri Audiomack.”

Mu yandi magambo, iyi mvugo ya Audiomack isobanura ko Shemi ari umuhanzi ukizamuka wagaragaje impano, watangiye kumenyekana cyane, kandi uri gukomeza kwiyubaka mu muziki binyuze mu ndirimbo n’umushinga we wa EP nshya.

Ibi bije bikurikira indi ntsinzi Shemi yari yaragezeho, aho ku wa 13 Gashyantare 2026 yaje ku isonga ry’abahanzi bafite EP na Album zikunzwe cyane mu Rwanda kuri Audiomack, urubuga rukunzwe cyane mu gutambutsa no kumva umuziki mu Karere.

Shemi, uzwi ku mazina ye nyakuri ya Shema Mico Gibril, ni umuhanzi ufite impano zitandukanye mu muziki kuko anafite ubumenyi mu gucuranga ibikoresho bitandukanye bya muzika, gutunganya indirimbo ndetse no kuzikora mu buryo bw’amajwi.

Avuga ko intego ye ari ugukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda no kuwubyaza umusaruro, aho ahamya ko yifuza kuwugira umwuga umubyarira inyungu zifatika.

Mu ndirimbo ze zatangiye kumugira izina harimo iya mbere yise Cakenge, aho yagarukaga ku butumwa bwo gushishikariza urubyiruko kugira amahitamo meza mu buzima.

Indirimbo ye ya kabiri yitwa Yolo (You Only Live Once), yakoranye n’umuraperi El Paso wo muri Turukiya. Iyi ndirimbo nayo igaruka ku butumwa bwo kwishimira ubuzima no kubaho mu munezero kuko ari bwo buzima umuntu agira rimwe.

Shemi akomeje kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bashya bafite ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda, ndetse n’icyizere cyo kuzamura urwego rwawo mu ruhando mpuzamahanga.

Urubuga rwa Audiomack rwagaragaje Shemi nk’umuhanzi nyarwanda wo guhanga amaso, rushingiye ku buryo ibihangano bye byumvwa na benshi kuri uru rubuga


Shemi akomeje kwigaragaza nk’ijwi rishya rya Afro-pop mu Rwanda, Audiomack imushyira ku rutonde rw’abahanzi bakwiye guhanga amaso


Kuva kuri “Peace of Mind” kugeza kuri EP “Nzabikora”, Shemi arimo kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda


Imbaraga, impano n’icyerekezo: Shemi ari mu bahanzi bakizamuka bari gutanga icyizere mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba

KANDA HANO UBASHE KUREBA IMWE MU NDIRIMBO Z'UMUHANZI SHEMI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...