Iki gitaramo kizaba ku wa 8 Werurwe 2023 ahasanzwe habera Expo
Ground i Gikondo. Uyu muhanzikazi azafatanya urubyiniro na Mariya Yohana,
Nyiranyamibwa Suzane, Sofia Nzayisenga, Cyusa n'Inkera ndetse n'Itorero Iganze
Gakondo (Indashyikirwa).
Audia Intore uzwi mu ndirimbo nka ‘Sine ya mwiza’
yabwiye InyaRwanda ko iyi album yayise ‘Uri mwiza Mana’ kubera ko umubyeyi w’umugore
ari umuntu ukomeye.
Biri mu byatumye ahitamo kuzayimurika ku munsi w’umugore
mu rwego rwo kwerekana ko ntawasimbura nyina w’umuntu n’ubwo atagize amahirwe
yo kumugira ngo amugumane.
Uyu mukobwa avuga ko by’umwihariko, iyi album yayituye
umubyeyi we utagihari mu rwego rwo ‘rwereka abafite amahiwe yo kumugira
kumukomeraho kuko ubu ntamufite nibwo mbona agaciro nakamuhaye’.
Agakomeza ati “Ibi bituma mbwira abamufite
kumukomeraho bamutura ibyiza bakimufite."
Audia avuga ko iyi album imufatiye runini mu rugendo
rwe rw’umuziki, kuko amaze igihe kirenga umwaka ayitegura kugira ngo izasohoke imeza neza.
Avuga ko iyi album ari nk’umugisha kuri we kandi igiye
‘kugaragaza imvune n'urukundo mfitiye muzika nyarwanda n'uko umurava mfitiye
uyu muziki ungana kugira ngo bive mu magambo bige mu ngiro.’
Audia avuga ko gutura iyi album umubyeyi we no kuyihuza n’umunsi Mpuzamahanga w’umugore, biri mu byatumye yifashisha abahanzikazi barimo nka Mariya Yohanna, Nyiranyamibwa Suzanne na Sofia Nzayisenga.
Ikirenze kuri ibyo, uyu muhanzikazi avuga ko aba bahanzikazi aribo akomoraho inganzo.
Ati “Nibanze ku babyeyi bakuze kuko nibo
ntoraho iyi nganzo nyarwanda ingize uwo ndiwe none bambereye abajyanama ba buri
munsi kuko iyo hatabaho aba babyeyi bambanjirije nari kumanjirwa nkabura
inganzo itsitse kuko nta soko nari kuba mvomaho."
Yavuze ko aba babyeyi ari indorerwamo ‘nireberamo mbere y'urugendo sinagera iyo ngiye ntabiyambaje.
Agakomeza ati “Kandi baca
umugani mu kinyarwanda ko uriye umusaza cyangwa umukecuru aruka imvi, burya
utazi iyo ava ntamenya iyo ajya, umubyeyi ni ndakumirwa."
Album y’uyu mukobwa yakozweho na ba Producer
batandukanye barimo nka Jimmy Pro ndetse na Bob Pro.
Indirimbo ziriho zigaruka ku rukundo, impanuro,
ishimwe, gusingiza Imana ariko inyinshi zibanda ku rukundo
kuko 'urukundo ruruta byose kandi arirwo rugize ikiremwa muntu'.
Iyi album iriho indirimbo imwe gusa yakoranye n’undi muhanzi, ariyo ‘Simbi ryanjye’ yakoranye na Bill Ruzima.
Ati “Mbonereho no
kumushimira (Bill Ruzima) ku bufatanye bwe yemera gukorana nanjye indirimbo
twakoranye igakundwa cyane."
Iriho indirimbo 10 nka ‘Akwiye ikamba’, ‘Nzakabya
inzozi’, ‘Ndinda’, ‘Bwari bwije’, ‘Urungano’ n’izindi zitandukanye.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000 Frw mu myanya
isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 25,000 Frw muri VVIP n'ibihumbi 150 Frw ku meza
y'abantu batandatu.

Audia Intore yatangaje ko album ‘Uri Mwiza Mama’
yayituye umubyeyi we utakiriho

Cyusa Ibrahim uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Uwanjye',
'Marebe' n'izindi azaririmba mu gitaramo 'Uri mwiza Mama' cya Audia Intore
Mariya Yohana yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo
nka 'Intsinzi', 'Reka ndate ubutwari bw'Inkotanyi' n'izindi
Nyiranyamibwa Suzanne azwi mu ndirimbo zirimo nka 'Telefone', 'Nyambo' n'izindi zinyuranye
Igitaramo cyo kumurika iyi album kizaba ku wa 8
Werurwe 2023, ku munsi Mpuzamahanga wahariwe umugore
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIMBI RYANJYE’YA AUDIA INTORE NA BILLY RUZIMA