Ubwo
bari mu bukwe, ababutashye batunguwe no kumva ijwi ryiza ryuje urukundo rya
Audia Intore riririmba indirimbo nshya abantu batari bamenyereye mu matwi igaruka
ku gutomagiza umugabo we Cyiza.
Bamwe
mu bafashe amashusho na telefone zabo, bakunze iyi ndirimbo cyane ndetse
itangira kugenda ihererekanywa ku mbuga zitandukanye abakundana bayiturana
kubera amagambo meza ayirimo.
Nyuma
yo kubona ko abantu bayakiriye neza n’ubwo ubutumwa bwarimo bwari bugenewe
Cyiza Kelly, umuhanzikazi Audia Intore yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo
yafatiwe mu bukwe bwabo.
Ni
no mu rwego rwo kuganuza abafana babo ku rukundo bafitanye dore ko muri iyi
ndirimbo Audia aririmba ati “Cyiza cyange, uwampa ukazasaza ugiseka. Numvaga
urukundo nk’imigani ariko sinzi ibyo wankoze.”
Audia Intore agiye mu bahanzi bacye barimo Meddy bahimbiye abakunzi babo indirimbo nyuma yo kurushinga.
Nyuma y'icyumweru kimwe gusa bakoze ubukwe, Audia Intore yashyize hanze amashusho y'indirimo yahimbiye Cyiza
Reba amashusho y'indirimbo "Inyenyeri" Audia Intore yahimbiye The Cyiza