Iri koranabuhanga ritezweho gukemura ikibazo cy’aho telefoni zitabashaga kubona network, cyane cyane mu misozi, mu mashyamba no hagati mu nyanja.
Mu gihe ibigo byinshi bikomeje gushora imari mu ikoranabuhanga rya satellite, umuyobozi mukuru wa AT&T, John Stankey, yavuze ko abantu benshi bamara igihe kinini bari ahari iminara y’itumanaho, bityo satellite zitazayisimbura.
Yasobanuye ko abakoresha telefoni bamara hafi 98% by’igihe cyabo bari ahari umuyoboro usanzwe wa mobile cyangwa internet ya fibre. Satellite zizafasha gusa muri ya 2% isigaye, aho abantu baba bari kure cyane y’iminara y’itumanaho.
AT&T iri gukorana na sosiyete ya AST SpaceMobile, igamije gutanga internet n’itumanaho riva kuri satellite rikajya kuri telefoni zisanzwe, nta muntu usabwe kugura telefoni idasanzwe cyangwa ibindi bikoresho by’inyongera.
Iri koranabuhanga rizafasha abantu kohereza ubutumwa bugufi, guhamagara ndetse no gukoresha internet mu bice bitageramo network isanzwe. Mu gihe kiri imbere, biteganyijwe ko rizashobora no kohereza amashusho (video), nubwo ibyo bizakorwa nyuma.
Abahanga bavuga ko ikibazo gikomeye ari uko hari abantu benshi baba cyangwa bakorera ahantu hadagerwaho n’iminara y’itumanaho.
Satellite zizafasha:
- Gutanga network mu mashyamba no mu misozi.
- Gufasha abarobyi n’abakora ingendo mu nyanja.
- Gufasha abantu bahuye n’ibiza igihe iminara yangiritse.
- Gutuma ubutumwa bwihutirwa n’ubutabazi bugera aho bwari butageraga.
AT&T ivuga ko ibi bizafasha cyane cyane serivisi z’ubutabazi, zirimo n’abakora muri FirstNet, urusobe rw’itumanaho rwifashishwa n’abashinzwe ubutabazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo satellite zifite ubushobozi bwo gutanga internet, impuguke zisobanura ko zidashobora kwakira abantu benshi icyarimwe nk’uko bikorwa n’iminara isanzwe.
Mu mijyi minini, aho abantu ibihumbi bakoresha internet icyarimwe, iminara y’itumanaho iracyafite ubushobozi bwo kwakira traffic nyinshi kurusha satellite.
Ni yo mpamvu AT&T ivuga ko satellite zizaba inyunganizi, aho kuba zisimbura burundu uburyo busanzwe bw’itumanaho.
Ikoranabuhanga rya Direct-to-Device satellite rishobora guhindura uburyo abantu babona network mu bice bitagerwagamo n’iminara y’itumanaho. Nubwo ritazasimbura iminara isanzwe, rizafasha abantu gukomeza kubona serivisi z’itumanaho igihe bari kure y’imijyi cyangwa mu bihe by’ibiza.
Abahanga bavuga ko iri koranabuhanga rishobora kuba intambwe ikomeye mu gutuma telefoni zikomeza gukora ahantu hose ku Isi.
Source:Telecoms Tech News
