Aya
mahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2026, yitabirwa
n’abanyarwenya batandukanye basanzwe bagaragara mu bitaramo bya Gen-Z Comedy,
mu rwego rwo kubongerera ubumenyi no kubafasha kurushaho kunoza umwuga wabo.
Ni
igikorwa cyagaragaje ko urwenya ruri gutera imbere mu Rwanda rutagishingiye
gusa ku muntu ushobora gusetsa abantu, ahubwo ko hari n’ubumenyi n’imyitwarire
bisabwa kugira ngo umunyarwenya abe umuhanzi w’umwuga ushobora guhagarara
imbere y’abantu benshi akabagezaho ubutumwa mu buryo buboneye.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Fally Merci utegura Gen-Z Comedy, yavuze ko amahugurwa
yatanzwe na Atome yibanze ku gufasha abanyarwenya kumenya ibyo bakwiye gukora
n’ibyo bakwiye kwirinda igihe bari ku rubyiniro.
Ati: “Ni amahugurwa yibanze ku myitwarire yo ku rubyiniro ‘Stage’. Umunyarwenya
akwiriye kurangwa ni iki? Igihe ari ku rubyiniro, agomba kuvuga iki? Ni iki
adakwiriye kuvuga? Navuga ko rero yari agamije kutwongerera ubumenyi, cyane ko
Atome afite ubunararibonye mu ruganda rw’urwenya kuturusha.”
Kuri
Fally Merci, kugira umunyarwenya ushobora gusetsa abantu si byo byonyine
bimugira umunyamwuga. Uburyo yinjira ku rubyiniro, uko avugana n’abamuteze
amatwi, uko yubaka urwenya, ndetse n’ibyo ahitamo kuvuga na byo bigira uruhare
mu gutuma igikorwa cye cyakira neza.
Ni
muri urwo rwego Gen-Z Comedy ikomeje guha umwanya ibikorwa byongerera
abanyarwenya ubumenyi, cyane cyane ko ari urubyiruko ruri kubaka umwuga mu
ruganda rw’imyidagaduro.
Ntarindwa
Diogène ni umwe mu bantu bamaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro mu
Rwanda. Yamenyekanye cyane nka Atome cyangwa Gasumuni binyuze mu rwenya, ariko
ibikorwa bye ntibigarukira kuri comedy gusa kuko yanakora nk’umwanditsi ndetse
n’umukinnyi wa filime n’ikinamico.
Amaze
imyaka isaga 30 mu ruganda rw’imyidagaduro, aho yagiye anyura mu bihe
bitandukanye by’urwenya n’ikinamico mu Rwanda.
Kuba
ari umwe mu bamaze igihe muri uru ruganda bituma ubumenyi bwe bushobora gufasha
abanyarwenya bakiri bato gusobanukirwa ibintu bitandukanye bijyanye no
guhagarara imbere y’abaturage, kubaka igitaramo no gukomeza umwuga igihe
kirekire.
Aya
mahugurwa kandi aje mu gihe urwenya rwo mu Rwanda ruri kugenda ruhindura isura,
aho abanyarwenya batakigarukira ku bitaramo bito cyangwa ku gusetsa abantu mu
buryo bwa buri munsi, ahubwo bagenda bagira ibitaramo byateguwe, bifite
gahunda, urubyiniro n’abitabiriye bishyura kugira ngo babirebe.
Mu
myaka ya vuba, urwenya mu Rwanda rwagiye rugira umwanya munini mu myidagaduro,
cyane cyane binyuze mu bitaramo bihoraho byahaye abanyarwenya urubuga rwo
kugaragaza impano zabo no kwegera abafana.
Gen-Z
Comedy na yo iri muri uru rugendo, kuko yahaye umwanya abanyarwenya benshi
bakiri bato, ibafasha kubona urubuga bahuriraho n’abakunzi b’urwenya ndetse
banakagira amahirwe yo gukura mu mwuga.
Iyo
abanyarwenya bahabwa ahantu ho kwigaragaza buri gihe, bituma batangira kumenya
uko igitaramo gitegurwa, uko bakorana n’abandi, uko bakoresha urubyiniro ndetse
n’uko bubaka umubano n’abakunzi babo.
Ibi
bigira uruhare mu kuzamura urwego rwa comedy muri rusange, kuko uko umubare
w’ibitaramo wiyongera ari na ko abanyarwenya babona amahirwe yo kwitoza no
kunoza ibyo bakora.
Ikindi
ni uko ibitaramo nk’ibi bituma urwenya ruba umwuga ushobora gukorerwa
amafaranga, aho umunyarwenya atagomba gusa kuba umuntu uzwi ku mbuga
nkoranyambaga, ahubwo akaba umuntu ushobora gutegura igikorwa, akagishyira ku
rubyiniro kandi akagisigira abayitabiriye ibitekerezo byiza.
Urubyiruko
rwinshi ruri kwinjira muri comedy muri iki gihe rufite uburyo bushya bwo
gutanga urwenya, ruvanga ubuzima bwa buri munsi, imbuga nkoranyambaga, imvugo
z’urubyiruko n’ibibazo bahura na byo mu buzima.
Ibi
bituma urwenya rwo mu Rwanda rugenda rugira amasura atandukanye kandi rugera ku
bantu benshi, cyane cyane abakiri bato.
Ariko
uko urwenya rugenda rukura ni ko n’inshingano z’abarukora ziyongera.
Umunyarwenya asabwa kumenya ko kuba ushaka gusetsa abantu bidahagije; agomba no
kumenya aho ashyira umurongo hagati yo gusetsa no kuvuga ibishobora gutuma
igikorwa cye gitakaza icyubahiro cyangwa bikabangamira abandi.
Ni
yo mpamvu amahugurwa nk’aya Atome yahaye abanyarwenya ba Gen-Z Comedy ashobora
gufatwa nk’igice cy’urugendo rwo kubaka abanyarwenya bashobora gukora uyu mwuga
mu buryo burambye.
Mu
gihe Gen-Z Comedy n’ibindi bitaramo bikomeje guha urubuga abanyarwenya bashya,
kongera ubumenyi bw’abakora kuri izo mbuga bishobora gukomeza gufasha comedy
nyarwanda kuva ku kuba uburyo bwo gusetsa abantu gusa, ikarushaho kuba umwuga
ufite gahunda, ubunyamwuga n’isoko ryawo.
Kuri
ubu, abanyarwenya ba Gen-Z Comedy bakomeje kwitegura ibindi bitaramo, aho buri
gitaramo ari andi mahirwe yo gushyira mu bikorwa ubumenyi bunguka, kugerageza
uburyo bushya bwo gusetsa no kubaka izina muri uru ruganda.

Atome yahuguye abanyarwenya ba Gen-Z Comedy ku myitwarire ikwiye ku rubyiniro, ibafasha kumenya ibyo bakwiye kuvuga, ibyo bakwiye kwirinda n’uburyo bakorana n’abitabiriye ibitaramo

Abanyarwenya ba Gen-Z Comedy bungutse ubumenyi ku buryo bwo kwitwara imbere y’abitabiriye ibitaramo, mu mahugurwa yatanzwe na Atome usanzwe afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 30 mu ruganda rw’imyidagaduro

Gen-Z Comedy yakomeje gushyira imbaraga mu kuzamura urwego rw’abanyarwenya bayo, ibaha amahugurwa agamije kubafasha gukora umwuga w’urwenya mu buryo burimo ubunyamwuga

Mu gihe comedy nyarwanda ikomeje kwaguka, Gen-Z Comedy iri guha urubyiruko urubuga rwo kwigaragaza no gukura mu mwuga, aho abanyarwenya banahabwa ubumenyi ku bijyanye no gutegura no gutambutsa ibitaramo. Aha Fally Merci utegura Gen-z Comedy na Michael Sengazi bari bitabiriye aya mahugurwa

Kuri
uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2026, abanyarwenya bo muri Gen-z Comedy
bazataramira abakunzi babo muri Camp Kigali
