Atome yasobanuye impamvu yahisemo Ruti Jöel mu mukino we ‘Identity Card’ -VIDEO

Imyidagaduro - 04/11/2026 8:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Atome yasobanuye impamvu yahisemo Ruti Jöel mu mukino we ‘Identity Card’ -VIDEO

Umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi w’ikinamico Ntarindwa Diogène wamamaye nka Atome cyangwa Gasumuni, yatangaje impamvu yahisemo umuhanzi Ruti Jöel kugira uruhare mu mukino we witwa ‘Carte D’Identité’ (Identity Card), avuga ko ari umwe mu bantu bamugaragarije ko bawukunze kuva kera.

Atome azerekana uyu mukino i Kigali ku wa 7 Ugushyingo 2026, muri Kigali Convention Centre (KCC), mu gitaramo azakoresha n’umwanya wo kuganira n’urubyiruko ku mateka, indangagaciro n’inshingano zarwo mu kubaka igihugu.

Mu kiganiro yatanze asobanura iby’iki gitaramo, Atome yavuze ko Ruti Jöel yamugaragarizaga ko akunda cyane umukino ‘Carte D’Identité’, ndetse ko buri gihe bahuraga amwibutsaga ko azifuza kuzawukinamo. Ibi byatumye amuhitamo kugira ngo bazawuhuzeho imbaraga.

Yagize ati: “Ruti akiri muto cyane, akiri gati, buri gihe uko twahuraga yanyibutsaga igihe nzazanira ‘Carte D’Identité’. Urumva ko nawe hari icyo yasigaranye. Ruti yarawukunze cyane ni yo mpamvu nahisemo kumwifashisha. Nta gutoranya abakinnyi kwabayeho (recruitment), ni uko twahuje bisanzwe.”

‘Carte D’Identité’ ni umukino umaze imyaka isaga 15 ukozwe, ukaba waragize uruhare mu kumenyekanisha Atome ku rwego mpuzamahanga. Uvuga ku buzima bwite bw’uyu munyarwenya, amateka y’umuryango we n’urugendo rwe rwo gushaka gusobanukirwa inkomoko ye n’indangamuntu ye.

Muri uyu mukino, Atome agaruka ku mateka y’u Rwanda n’ay’Abanyarwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwiyunge n’uburyo amateka agira uruhare mu gusobanura abo abantu ari bo.

Anavuga ku buzima bwe bwite, aho agaruka ku kuvukira i Burundi, uko yaje kugera mu Bubiligi, nyuma akajya mu Bufaransa, ndetse n’ibyamubayeho byagize uruhare mu kumugira uwo ari we uyu munsi.

Atome avuga ko kuba yarisanze mu gisirikare bifitanye isano n’amateka y’iwabo n’ay’igihugu cye, ariko ko muri uyu mukino atagarukira ku mateka rusange gusa, ahubwo anagaruka ku rugendo rwe bwite.

Iki gitaramo Atome yagiteguye mu buryo bwihariye, akita ‘Legacy Series’, ashaka kwerekana ko umurage w’amateka n’ibikorwa by’ababayeho mbere y’igihe cy’ubu ugomba gukomeza guhererekanywa n’ibisekuru bizakurikiraho.

Yasobanuye ko intego ye ari ukwereka urubyiruko ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho binyuze mu bantu bari bakiri bato mu bihe byashize, bityo n’urubyiruko rw’ubu rukwiye kumenya ko rushobora kugira uruhare mu gukora ibihangano n’ibikorwa bizasigara mu mateka.

Yifuza ko urubyiruko rwamenya amateka y’abababanjirije, rukamenya ibyo bakoze n’inshingano barwo mu gukomeza kubaka igihugu, ariko ubutumwa bukabageraho mu buryo bworoshye, butarimo kubahatira cyangwa kubwumvisha binyuze mu gitugu.

Ati “Urubyiruko rw’ubu rukwiye kuzirikana ko hari abandi barubanjirije bakoresheje igihe cyabo cy’ubuto bagakora ibikorwa bikomeye kandi birambye, ariko ko na bo ari bo bazasimburwa n’abandi mu gihe kizaza.”

Mu rwego rwo guha urubyiruko ijambo, Atome yatumiye urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 26, abinyujije muri Minisiteri ifite mu nshingano urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi. Aba bazahabwa umwanya wo kumubaza ibibazo no kuganira na we mu gice cyiswe ‘Legacy Talks’.

Mbere y’uko Atome agaragaza ‘Carte D’Identité’, hazabanza igikorwa cy’iminota iri hagati ya 20 na 30 cyiswe ‘Legacy Diaries’, kikazagaragaramo umushinga w’abahanzi bakizamuka.

Iki gikorwa kizaba ari intangiriro y’ibindi Atome ateganya gukora mu rwego rwo guteza imbere impano no guhererekanya umurage mu rubyiruko. Ni na kimwe mu bikorwa azifashisha mu guteguza ibindi bikorwa ateganya kugeza muri BK Arena.

Nyuma y’iki gikorwa, hazakurikiraho umukino ‘Carte D’Identité’, Atome ateganya kumara hafi isaha n’iminota 30 awugaragaza, hanyuma hakabaho umwanya wo kuganira n’abitabiriye.

I Kigali, uyu mukino uzaba ugarutse ku nshuro ya gatatu, nyuma y’uko uherukaga kuhakinirwa mu 2016. Icyo gihe, wari mu bikorwa byamufashije kumenyekanisha ubuhanzi bwe n’urugendo rwo gushaka gusobanukirwa inkomoko ye.

Nyuma yo kuwugaragaza i Kigali, Atome ateganya gukomereza mu yindi mijyi yo hirya no hino ku Isi irimo Dakar muri Sénégal, Abidjan muri Côte d’Ivoire, Paris mu Bufaransa, Bruxelles mu Bubiligi, Genève mu Busuwisi, Stockholm muri Suède, Montréal na Edmonton muri Canada ndetse n’ahandi.

Atome ni umwe mu Banyarwanda bazwi mu bijyanye n’ikinamico, filime n’urwenya. Ibikorwa bye byibanda ku mateka, umuco n’imibereho y’abantu, bikamufasha kugeza ku babikurikirana ubutumwa bukomeye binyuze mu buhanzi.

Ruti Jöel agiye kugira uruhare mu mukino ‘Identity Card’ wa Atome, nyuma yo kugaragaza ko yawukunze cyane kuva kera


Atome agiye kugaragaza umukino ‘Carte D’Identité’ i Kigali ku nshuro ya gatatu, aho azagaruka ku mateka y’u Rwanda, ubwiyunge n’umwirondoro

Atome agiye gutaramira muri Kigali Convention Centre tariki 7 Ugushyingo 2026 mu mukino azageza no mu bindi bihugu

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIRAMBUYE ATOME YATANZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...