Ejo ku wa Kane muri Stade Amahoro ni bwo hatangiye gahunda yo gutanga amahugurwa y’Abatoza igamije guhindura ahazaza h'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Ni amahugurwa arimo aratangwa ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Visit Rwanda n’ikipe ya Atletico Madrid.
Ikipe ya tekiniki ya Atlético Madrid irimo iratanga aya mahagurwa ku batoza b’abakiri bato ari na ko itoranya abatoza bazahabwa ubumenyi bwisumbuyeho muri Espagne.
Iyi gahunda igamije kubaka ubushobozi burambye no gushyiraho umurongo usobanutse uva mu iterambere ry’abakiri bato kugeza ku mupira w’amaguru w'ababigize umwuga mu Rwanda.
Ikipe ya Atletico Madrid isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda bwo kwamamaza Visit Rwanda kuva mu mwaka ushize.

Atletico Madrid yatangiye inzira yo gutoranya abatoza b’Abanyarwanda izajya guha amahugurwa yisumbuyeho



Atletico Madrid isanzwe yamamaza Visit Rwanda
