Atletico Madrid igiye guhugura abatoza bo mu Rwanda

Imikino - 08/01/2026 6:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Atletico Madrid igiye guhugura abatoza bo mu Rwanda

Ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda igiye gutanga amahugurwa ku batoza b'abakinnyi bakiri bato bo mu Rwanda.

Ibi byatangajwe n’Urwego rw’igihugu rw’Iterambere, RDB, aho rwavuze ko binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), abatoza b'abakinnyi bakiri bato babyifuza basaba kuzahabwa amahugurwa azatangwa na Atletico Madrid.

RDB yavuze ko iyi gahunda igamije guteza imbere umupira w’amaguru ku rwego rw’abakinnyi bato mu Rwanda, binyuze mu kongerera ubumenyi abatoza mu byerekeye tekinike, amayeri y’umukino n’uburyo bwo kwigisha bikajyana n’amahame n’imikorere byo ku rwego mpuzamahanga. 

Abatoza bazatoranywa bazahabwa ubufasha bwihariye mu bya tekinike n’ubujyanama mu gihe kingana n’umwaka wose w’imikino, bikorwa na Atletico Madrid.

RDB yavuze ko abatoza bemerewe gusaba ari Abatoza b’Abanyarwanda bafite uruhare rugaragara mu guteza imbere umupira w’amaguru w’abakiri bato, Abatoza bakorana n’amashuri y’umupira w’amaguru (Academies), ibigo by’amashuri n’amakipe (clubs), Abatoza bagaragaza ubushake bukomeye, kwiyemeza no kugira ubushobozi bwo kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’abana n’umupira w’amaguru muri rusange.

Ikipe ya Atletico Madrid isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda bwo kwamamaza Visit Rwanda kuva mu mwaka ushize.

Atletico Madrid igiye guhugura abatoza bo mu Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...