Umuraperi Kanye West Ye ari mu munyenga w'urukundo n'umunyamidelikazi Juliana Nalu arusha imyaka 21 y'amavuko. Kuva yamwereka ku mugaragaro mu minsi ishije ntabwo bagitandukana ndetse aherutse no kumukoresha mu mashusho yamamaza amarineti (Sun Glasses) mashya yashyize ku isoko. Kuri ubu aba bombi bagaragaye bagirana ibihe byiza mu mujyi wa Los Angeles aho bafotowe basomana byimbitse kumugaragaro.
Kanye West yagaragaye asomana byimbitse n'umukunzi we Juliana Nalu.
Kanye West n'umukunzi we Juliana Nalu bakomeje kugirana ibihe byiza.
PageSix yatangaje ko Kanye West w'imyaka 45 atitaye ku myaka arusha Juliana Nalu w'imyaka 24 bakomeje kugirana ibihe byiza mu gihe benshi banenze uyu muraperi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko gukundana n'uwo abyaye atari amahitamo meza. Ku munsi w'ejo nibwo Kanye na Juliana bafotowe basomana ku mugaragaro imbere ya Studio Kanye West akoreramo ibojyanye n'umuziki.
Kanye West yahaye indabo umukunzi we Julina Nalu ubwo bajyanaga gusangira.
Nyuma yaho kandi aba bombi bongeye kugaragara bajyanye gusangirira muri resitora iherereye mu gace ka Bevelry Hills aho Kanye West yahereye indabo z'amaroza atukura Juliana Nalu nk'ikimenyetso cy'urwo amukunda. Urukundo rwa Kanye na Juliana rukomeje gukomera mu gihe akiri mu manza za gatanya ye na Kim Kardashian wahoze ari umugore bafitanye abana 4.
Atitaye ku myaka amurusha, Kanye West akomeje kwishimana n'umukunzi we mushya Juliana Nalu.