The Athletic yanditse ko Aston Villa izajya yinjiza Miliyoni 20 z'amapawundi ku mwaka binyuze muri aya masezerano na Vist Rwanda. Aya masezerano bivugwa ko ari yo afite agaciro karuta ayandi yose Aston Villa imaze kugirana n'umuterankunga mu mateka yayo.
Aya masezerano yasimbuye ubufatanye iyi kipe yari ifitanye na Betano, sosiyete ikora ubucuruzi bw'imikino y'amahirwe, nyuma y'uko amategeko mashya ya Premier League abuza amakipe kugira ibigo by'imikino y'amahirwe nk'abaterankunga bakuru bagaragara ku myambaro y'abakinnyi.
Francesco Calvo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Aston Villa, ni we wayoboye ibiganiro byagejeje ku isinywa ry'aya masezerano kuva yagera muri iyi kipe muri Nyakanga 2025.
Bivugwa ko kongera amafaranga yinjira muri Aston Villa biri mu ntego z'ingenzi z'ubuyobozi, mu rwego rwo kuyifasha kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y'imari no kwirinda ibihano bishobora guterwa no kuyarenza.
Mbere y'uko aya masezerano asinywa, Aston Villa yari yamaze gushyira hanze imyambaro izakoresha muri shampiyona ya 2026/2027, ariko icyo gihe nta muterankunga wari wanditse ku gituza cyayo kuko ibiganiro na Visit Rwanda bitari byarangira.
Uretse ubu bufatanye, Aston Villa iracyashakisha abandi bafatanyabikorwa, barimo ushobora kugura uburenganzira bwo kwita izina stade yayo (stadium naming rights), ndetse n'umuterankunga mushya w'ikibuga cy'imyitozo cya Bodymoor Heath.
Ku ruhande rwa Visit Rwanda, ikomeje kwagura ubufatanye bwayo n'amakipe akomeye ku mugabane w'u Burayi. Ubusanzwe isanzwe ifitanye amasezerano na Paris Saint-Germain (PSG) na Atlético Madrid, mu gihe ubufatanye yari imaranye imyaka umunani na Arsenal bwarangiye nyuma y'igihembwe gishize.
Si muri ruhago gusa kuko Visit Rwanda yaninjiye no mu zindi shampiyona zikomeye zo muri Amerika. Kuri ubu ifitanye amasezerano n'ikipe ya Los Angeles Clippers yo muri NBA, ndetse n'iya Los Angeles Rams ikina muri NFL, bikomeza kugaragaza uburyo u Rwanda rukoresha siporo nk'inzira yo kwamamaza ubukerarugendo n'ishoramari ku rwego mpuzamahanga.
