Mu ntagiriro za Mutarama 2025 ubwo Rayon Sports
yaguraga abakinnyi bo kwifashisha mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino
ireba ko bayifasha guhatanira igikombe cya shampiyona.
Mu bakinnyi Rayon Sports yazanye harimo umunya
Guinea Adoulai Jalo, umunya Mali Souleymane Daffe, umunya Cameroon Assana Nah
Innocent ndetse n’umunya-Rwanda Biramahire Abeddy.
Muri abo bakinnyi uko ari bane baje baje gufasha
Rayon Sports guhanganira igikombe cya shampiyona, byarangiye abanyamahanga
batatu Assana Nah Innocent, Adoulai Jalon a Souleymane Daffe bagaragaje urwego
rwo hasi cyane, ndetse abakunzi ba Rayon Sports batangira gushinja ubuyobozi
kugura abakinnyi batazi uko bameze ndetse byaje kugira ingaruka zikomeye kuri
Rayon Sports kuko abo yazanye baje kongera imbaraga byarabananiye bibaviramo
kubura igikombe cya shampiyona.
Mu gihe umwaka w’imikino wari urangiye Rayon Sports
iteganya kongera kwiyubaka ku isoko ry’igura n’igurisha, ni nako yateganyaga
gushaka uburyo bwo gutandukana n’aba bakinnyi bayijemo maze ntibagira icyo
bayimarira, aribo Assana Nah Innocemt, Adoulai Jalon na Souleymane Daffe.
Mu gihe abandi bakinnyi bagiye kuruhukira mu bihugu
byabo, umunya Cameroon Assana Nah Innocent we yagumye mu Rwanda, aho
byamenyekanye ko yakoraga imyitozo ku giti cye kugira ngo imikino ya shampiyona
izagaruke ari ku rwego rwiza.
Nyuma y'amezi atandatu afatwa nk'umukinnyi udashoboye, Assana Nah Innocent ari gutanga ikizere muri Rayon Sports