Ashyushye i Burayi: Luka Modric mu nzira zo kujya muri Inter Milan, Sansho mu barabu

Imikino - 04/06/2025 1:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Ashyushye i Burayi: Luka Modric mu nzira zo kujya muri Inter Milan, Sansho mu barabu

Biravugwa ko Luka Modric uherutse kuva muri Real Madrid ari mu nzira yo kwerekeza muri Inter Milan naho Jadon Sancho we ashaka kuva muri Man United akajya muri Saudi Alabia.

Ikinyamakuru Telegaraph cyatangaje ko ikipe ya Tottenham Hotspur ishobora kugurisha rutahizamu Son Heung-min nyuma y’uko amakipe yo muri Saudi Arabia yagaragaje ko amushaka. Uyu mukinnyi w’imyaka 32 ukomoka muri Koreya y’Epfo ashobora kugenderwaho na Spurs kugira ngo babone amafaranga yo kugura abandi bakinnyi.

The Mirror yavuze ko Jadon Sancho, umukinnyi wo hagati ukina ku ruhande muri Manchester United, na we ashobora kwerekeza muri Saudi Pro League aho amakipe nka Al-Hilal, Al-Ittihad, na Al-Nassr yagaragaje ko amushaka. Uyu mukinnyi w’imyaka 25 w’Umwongereza ashobora kuva muri Premier League vuba aha.

Ikimyamakuru Metro cyanditse ko Martin Zubimendi, umukinnyi wo hagati muri Real Sociedad w’imyaka 26, yateje urujijo ku bijyanye no kwerekeza muri Arsenal, aho yavuze ko afite amahitamo menshi kandi atizeye aho azerekeza.

Dail Mail yatangaje ko Bryan Mbeumo, rutahizamu w’imyaka 25 ukinira Brentford n’ikipe y’igihugu ya Cameroun, arifuza kujya muri Manchester United ariko akabona umushahara wa £250,000 ku cyumweru ukubye inshuro eshanu z’umushahara we wa buri munsi muri Brentford.

Sky Sports mu Butaliyani yavuze ko Inter Milan yamaze kuvugana na Cesc Fabregas, ubu utoza Como, ku bijyanye n’uko yaba yasimbura ku mwanya w’umutoza mukuru nyuma y’uko Simone Inzaghi asezeye.

Dail Mail akndi yemeje ko John Textor, umwe mu bafite imigabane myinshi muri Crystal Palace ndetse na nyiri Lyon yo mu Bufaransa, ashaka kugurisha imigabane ye muri Palace kugira ngo iyi kipe yirinde guhanwa no kwirukanwa muri Europa League bitewe no kurenga ku mabwiriza ya UEFA yerekeye ubufatanye mu gutunga amakipe menshi.

Talksports yatangaje ko Aaron Ramsdale, umunyezamu w’u Bwongereza, amaze kugirana ibiganiro n’abahagarariye West Ham ku bijyanye no kuva muri Southampton nyuma y’uko iyi kipe isezerewe muri Premier League ikamanuka mu cyiciro cya kabiri. Southampton yifuza kumugurisha kuri £20m.

Gianluca Di Marzio, abinyujije kuri Football Italia yavuze ko Luka Modric, umukinnyi wo hagati ukomoka muri Croatia w’imyaka 39, yamaze kwemera mu magambo ko azajya muri AC Milan nyuma y’uko azaba avuye muri Real Madrid muri iyi mpeshyi, nyuma ya FIFA Club World Cup.  

Ikipe ya Inter Milan ikomeje kwifuza Luka Modric uherutse kuva muri Real Madrid

Jadon Sancho ashaka gutandukana burundu na Man United


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...