Ikinyamakuru Telegaraph cyatangaje ko ikipe ya Tottenham
Hotspur ishobora kugurisha rutahizamu Son Heung-min nyuma y’uko amakipe yo muri
Saudi Arabia yagaragaje ko amushaka. Uyu mukinnyi w’imyaka 32 ukomoka muri
Koreya y’Epfo ashobora kugenderwaho na Spurs kugira ngo babone amafaranga yo
kugura abandi bakinnyi.
The Mirror yavuze ko Jadon Sancho, umukinnyi wo hagati ukina ku ruhande
muri Manchester United, na we ashobora kwerekeza muri Saudi Pro League aho
amakipe nka Al-Hilal, Al-Ittihad, na Al-Nassr yagaragaje ko amushaka. Uyu
mukinnyi w’imyaka 25 w’Umwongereza ashobora kuva muri Premier League vuba aha.
Ikimyamakuru Metro cyanditse ko Martin Zubimendi, umukinnyi wo hagati muri Real
Sociedad w’imyaka 26, yateje urujijo ku bijyanye no kwerekeza muri Arsenal, aho
yavuze ko afite amahitamo menshi kandi atizeye aho azerekeza.
Dail Mail yatangaje ko Bryan Mbeumo, rutahizamu w’imyaka 25 ukinira Brentford
n’ikipe y’igihugu ya Cameroun, arifuza kujya muri Manchester United ariko
akabona umushahara wa £250,000 ku cyumweru ukubye inshuro eshanu z’umushahara
we wa buri munsi muri Brentford.
Sky Sports mu Butaliyani yavuze ko Inter Milan
yamaze kuvugana na Cesc Fabregas, ubu utoza Como, ku bijyanye n’uko yaba yasimbura
ku mwanya w’umutoza mukuru nyuma y’uko Simone Inzaghi asezeye.
Dail Mail akndi yemeje ko John Textor, umwe mu bafite imigabane myinshi muri Crystal
Palace ndetse na nyiri Lyon yo mu Bufaransa, ashaka kugurisha imigabane ye muri
Palace kugira ngo iyi kipe yirinde guhanwa no kwirukanwa muri Europa League
bitewe no kurenga ku mabwiriza ya UEFA yerekeye ubufatanye mu gutunga amakipe
menshi.
Talksports yatangaje ko Aaron Ramsdale, umunyezamu w’u Bwongereza, amaze
kugirana ibiganiro n’abahagarariye West Ham ku bijyanye no kuva muri Southampton
nyuma y’uko iyi kipe isezerewe muri Premier League ikamanuka mu cyiciro cya
kabiri. Southampton yifuza kumugurisha kuri £20m.
Gianluca Di Marzio, abinyujije kuri Football Italia
yavuze ko Luka Modric, umukinnyi wo hagati ukomoka muri Croatia w’imyaka 39,
yamaze kwemera mu magambo ko azajya muri AC Milan nyuma y’uko azaba avuye muri Real
Madrid muri iyi mpeshyi, nyuma ya FIFA Club World Cup.