Pastor Nshuti Appolinaire, Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko mu myaka itatu amaze ashakanye na Jenny Umurerwa, yamubonye nk’umugore umuha amahoro kandi ugira uruhare rukomeye mu rugendo rw’umuhamagaro we.
Nshuti Appolinaire na Jenny Umurerwa bakoze ubukwe ku wa 4 Werurwe 2023, mu birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Massamba Intore, Aline Gahongayire, Nelson Mucyo na Rev. Dr Antoine Rutayisire.
Imyaka itatu irashize kuva barushinze ariko hashize ni bwo bwa mbere Isabukuru y'urushaho igeze bari kumwe kuko nyuma y'ubukwe Jenny yahise asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umwaka urashize Appolinaire asanze umugore we muri Amerika, none isabukuru y'urushako igeze bari kumwe.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Pastor Nshuti yavuze ko kuba umugore we amushyigikira mu muhamagaro we ari kimwe mu bintu by'ingenzi bimushimisha mu rugo. Yagize ati: “Icyanshimishije ni uko umugore wanjye ashyigikira umuhamagaro wanjye.”
Yavuze ko kuri we, kugira umugore ushyigikira umurimo w’Imana akora ari umugisha ukomeye, kuko bituma abasha gukomeza inshingano ze afite amahoro n’umutima utuje.
Nshuti Appolinaire yavuze ko ikindi kintu gikomeye ashimira Imana mu rugo rwe ari amahoro abona ku mugore we. Ati: “Umudamu wanjye ampa amahoro. Ni ibintu nasabaga Imana, ibindi mbibona nk’inyongera.”
Yumvikanishije ko mbere yo kubona ibyo afite uyu munsi, kimwe mu byo yasabye Imana cyane ari amahoro mu rugo, bityo kuba yarabonye umugore umuha ayo mahoro akaba ari umugisha ukomeye kuri we.
Umuramyi Nshuti Appolinaire kandi yavuze ko urugo rwe rwahawe umugisha w’abana, avuga ko afite impanga z’imfura Imana yabahaye. Ati: “Ni abana Imana yampaye b’impfura b’impanga.”
Yagaragaje ko abana na bo ari umugisha ukomeye mu rugo, akabona ibyo Imana yamuhaye nk’inyongera ku mahoro n’ubufatanye abona mu muryango we.
Pastor Nshuti Appolinaire ni Umushumba Mukuru wa Rejoice Room Ministry, akaba n’umuramyi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Amaze gukora indirimbo zitandukanye ndetse yateguje indirimbo nshya "Ibise" izajya hanze vuba.
Uyu mukozi w'Imana aba mu Mujyi wa Columbus, muri Leta ya Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe n'umuryango we aho akorera umurimo w’Imana ndetse n’ibikorwa bye by’umuziki.
Mu rugendo rwe, yakomeje kugaragaza ko umuryango n’umuhamagaro byombi ari ibintu by’ingenzi, ndetse ko kugira umuntu ugushyigikira mu byo Imana yaguhamagariye gukora ari umugisha ukomeye.
Nshuti Appolinaire na Jenny Umurerwa bamaze imyaka itatu bubatse urugo, aho uyu muramyi avuga ko amahoro, ubufatanye n’inkunga ahawe n’umugore we biri mu bintu by’ingenzi bimushimisha muri uru rugendo.




Imyaka itatu irashize kuva Pastor Nshuti Appolinaire na Jenny Umurerwa batangiye kubana nk'umugabo n'umugore

Pastor Appolinaire n'umugore we Jenny ni abafana bakomeye ba Arsenal FC
