Ashton Hall yahishuye impamvu yanze amafaranga ya Saratoga Water

Imyidagaduro - 28/07/2026 10:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Ashton Hall yahishuye impamvu yanze amafaranga ya Saratoga Water

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Ashton Hall yatangaje ko atigeze asinyana amasezerano y'ubufatanye na Saratoga Water, nubwo ibikorwa yakoze byagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha no kongera igikundiro cy'iki kirango cy'amazi.

Mu kiganiro yagiranye na Cam Newton, Hall yavuze ko ikibazo kitari amafaranga yahabwaga ahubwo cyari uko atahawe amahirwe yo kugira imigabane (equity) muri icyo kigo.

Yasobanuye ko nubwo yagize uruhare mu gutuma Saratoga Water irushaho kuvugwa no kwamamara, nta masezerano y'ubufatanye bw'igihe kirekire cyangwa uburenganzira bwo kuba umwe mu banyamigabane yigeze ahabwa.

Hall yagize ati: "Twinjiza amafaranga, ariko icyifuzo cyanjye ni ukugera ku rwego aho amafaranga akomeza kunjira bihoraho."

Aya magambo agaragaza ko yifuza gushora imari cyangwa kugira imigabane mu bucuruzi, ku buryo yakomeza kunguka n'igihe atakiri gukora ibikorwa byo kwamamaza.

Mu rwego rw'ubucuruzi n'iyamamazabikorwa, kugira “Equity” bisobanuye gutunga umugabane muri sosiyete. Ibi biha umuntu uburenganzira bwo kungukira ku izamuka ry'agaciro k'ikigo ndetse no ku nyungu zacyo mu gihe kiri imbere, aho guhembwa amafaranga rimwe gusa ku masezerano yo kwamamaza.

Amagambo ya Hall yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi batangiye kuganira ku cyaba kiruta ikindi hagati yo kwakira amafaranga ako kanya cyangwa kwemera ubufatanye burimo imigabane ishobora kubyara inyungu nyinshi mu gihe kizaza.

Inkuru ya Hall yongeye kwibutsa abakora ubucuruzi, ibyamamare n'abahanga mu kwamamaza ko mu bihe by'ubu, bamwe mu bafite izina rikomeye batagishishikazwa no kwishyurwa amafaranga gusa, ahubwo bashaka kuba abafatanyabikorwa nyabo bafite uruhare mu mutungo w'ibigo bafasha kuzamura.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...