Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, King James yavuze ko yiteguye gukora ikintu
kidasanzwe kizarushaho gusiga amateka mu muziki nyarwanda.
King
James yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka wa 2006, ari nabwo yasohoye
indirimbo ye ya mbere. Kuva icyo gihe, yakomeje kwigarurira imitima
y’abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki nyafurika muri rusange, binyuze mu
bihangano bye byuje ubutumwa, ubuhanga n’umwimerere.
Ibi
yabitangaje mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Mowana’,
igaragaramo umukinnyi wa filime Umutoniwase Nadia wamamaye nka ‘Muganga’ muri
filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonge. Ni imwe mu ndirimbo ziri guteguza Album
ye ya cyenda, avuga ko ashaka gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2025.
Uyu
muhanzi kandi ari mu bazwiho gukora ibitaramo bikomeye, ndetse ni umwe mu
bategerejwe mu bitaramo binyuranye bizaba mu mpeshyi y’uyu mwaka, nubwo impande
zombi zitari bwemeze ku mugaragaro ibyo bitaramo n’uko bizagenda.
Ati:
“Navuga ko nakoze mu nganzo, mu gihe nitegura kwizihiza imyaka 20 mu muziki. Ni
igihe kidasanzwe ku buzima bwanjye ndetse n’abankunda.”
King
James, ni umwe mu bahanzi bakomeye bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki
nyarwanda mu myaka ibiri ishize, yagiye agaragaza ubushobozi bwo guhanga no
guhinduka bijyanye n’ibihe, ari nako akomeza kugira uruhare runini mu gukurura
no gushyigikira impano nshya.
Nubwo atatangaje gahunda ifatika y’ibitaramo cyangwa ibihugu azasura muri “World tour” yifuza, yagaragaje ko intego ye ari ugusiga umurage ukomeye, ndetse akanyura ku rwego mpuzamahanga.

King
James yatangaje ko mu 2026 azakora uruhererekane rw’ibitaramo hirya no hino ku
isi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 izaba ishize ari mu muziki

Umutoniwase Nadia ukina nka Muganga muri Filime Umuturanyi ya Clapton Kibonge, niwe King
James yifashishije mu mashusho y’indirimbo ‘Mowana’
KANDA
HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MOWANA’ YA KING JAMES
