Asanzwe afana Arsenal! Miss Mutesi Jolly yaguze umupira wa PSG kuri Miliyoni 1.4 Frw – VIDEO

Imyidagaduro - 02/11/2025 9:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Asanzwe afana Arsenal! Miss Mutesi Jolly yaguze umupira wa PSG kuri Miliyoni 1.4 Frw – VIDEO

Mu birori bya The Silver Gala 2025 byateguwe na Sherrie Silver Foundation, Miss Mutesi Jolly yongeye kugaragaza ko umuco wo gufasha ukwiye gushyirwa imbere, atanga $1000 (asaga 1,400,000 Frw) agura umupira w’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) wasinyweho n’abakinnyi bayo.

Uyu mwambaro w’iyi kipe yo mu Bufaransa ni umwe mu byashyizwe mu cyamunara (auction) hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha abana barenga 1,000 barererwa muri Sherrie Silver Foundation.

Mu gihe abitabiriye The Silver Gala 2025 bari mu byishimo n’umucyo w’itapi itukura, hagaragayemo ibihe by’umutima, ubwo Miss Jolly yatsindaga mu cyamunara yari ikomeye. Abari bahanganye n’uyu mukobwa mu kugura umupira barimo bamwe mu bashoramari n’abanyamideri batangaga agera kuri $700.

Ibyishimo byaraye byiganje mu cyumba ubwo hatangazwaga ko ari we wegukanye uwo mwambaro wihariye. Uwo mupira ntabwo usanzwe, kuko wasinyweho n’abakinnyi ba PSG, ibintu bituma ufite agaciro gakomeye, haba ku bakunzi b’umupira w’amaguru no ku bakusanya ibihangano by’amateka.

Miss Jolly azwiho gukunda ikipe ya Arsenal, imwe mu makipe y’ubukombe yo mu Bwongereza. Muri Mutarama 2025, Miss Jolly yari mu Bwongereza aho yarebye umukino wa FA Cup wahuje Arsenal na Manchester United, anahabwa amahirwe yo gusura Emirates Stadium.

Nyuma y’uwo mukino, yavuze ko yakunze Arsenal kubera ko yakuze ayumvana basaza be, kandi ko iyo kipe imufasha kumva umurongo w’ubwitange n’akazi gakomeye.

Nubwo akunda Arsenal, uyu mwambaro wa PSG yawubonye nk’umwanya wo gufasha, si uwo guhatanira ibara ry’ikipe ahubwo ni urukundo n’ubumuntu byashyize imbere.

Ibi birori byabaye ku wa 1 Ugushyingo 2025 byaranzwe n’udushya twinshi n’umwuka w’ubusabane. Abahanzi barimo Butera Knowless, Massamba Intore, Juno Kizigenza, Chella, Ross Kana, Chriss Eazy ndetse na Sherrie Silver ubwe, baririmbye imbere y’abitabiriye mu buryo butandukanye.

Abana barererwa muri Sherrie Silver Foundation nabo bahawe umwanya wo kwigaragaza mu ndirimbo n’imbyino, ibintu byakoze ku mitima ya benshi.

Iki gitaramo cyayobowe na Makeda Mahadeo afatanyije n’umunyarwenya w’icyamamare Eric Omondi, mu gihe DJ Sonia ari we washushanyije umuziki w’ijoro ryose.

Miss Mutesi Jolly yaguze umupira wa PSG wasinyweho n’abakinnyi bayo kuri Miliyoni 1.4 Frw mu cyamunara cy’urukundo

Miss Mutesi Jolly usanzwe ufana Arsenal, yatsinze abandi mu cyamunara cya The Silver Gala, atanga 1000$ yo gufasha abana barererwa muri Sherrie Silver Foundation

Ubwo muri Mutarama 2025, Miss Mutesi Jolly yarebaga umukino wa Arsenal yo mu Bwongereza

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MISS MUTESI JOLLY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...