Ibi Asake yabitangaje ubwo yavugaga ku rugendo rwe rw’ubuzima n’uko yagiye amenyekana kuva mu mujyi wa Lagos muri Nigeria kugeza ubwo yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu magambo yashyizwe hanze n’urubuga SP M Buzzke, Asake yavuze ko aho yavukiye, ku kirwa cya Lagos (Lagos Island), abantu bari bamuzi, ndetse ko no mu bindi bice yagiye yimukiramo yakomezaga kumenyekana.
Yagize ati: “Nari nzi ko umunsi umwe nzaba umuntu ukomeye. Aho navukiye, ku kirwa cya Lagos, abantu bose bari banzi. Aho nimukiye nyuma, ndetse no muri California, abantu bose bari banzi. Icyo nshimira ni Imana.”
Asake yakomeje agaragaza ko kuba icyamamare bitigeze bituma yibagirwa aho yavuye, ahubwo ko abifata nk'impano y'Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Korty EO, uyu muhanzi yanagarutse ku buzima bwe, uko yakuriye mu muryango we n’urugendo rwamugejeje ku rwego agezeho muri muzika.
Asake, amazina ye bwite akaba Ahmed Ololade, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria. Yamenyekanye cyane mu 2022 ubwo yasohoraga Album ye ya mbere yise ‘Mr. Money With The Vibe’, yakunzwe mu bihugu bitandukanye.
Yagiye akorana n’abahanzi bakomeye barimo Olamide, ndetse indirimbo ze nka ‘Sungba’, ‘Lonely At The Top’ na ‘Remember’ zimufasha gukomeza kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo yageze ku rwego rwo gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, Asake agaragaza ko gushimira Imana no kutibagirwa aho yavuye ari bimwe mu bintu aha agaciro mu buzima bwe.

Asake uri mu bahanzi bakunzwe muri Nigeria yavuze ko kuva akiri muto yari azi ko azaba icyamamare ku rwego mpuzamahanga
