Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Afrobeats, yashyize imbere ibihangano bine birimo album ye M$NEYn’indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo guhatanira ibi bihembo bizatangwa mu 2027.
Album ye M$NEY yayitanze kugira ngo isuzumwe mu byiciro bya Album of the Year na Best Global Music Album, ibyiciro bihatanirwa kuri album zigaragaza ubuhanga n’ubudasa mu muziki.
Mu ndirimbo yatanze harimo JOGODO yakoranye na Wizkid, kugirango isuzumwe mu cyiciro cya Best African Music Performance, mu gihembo cy'indirimbo zigaragaza ubuhanga bw’abahanzi bo muri Afurika.
Asake kandi yatanze indirimbo ye GRATITUDE kugira ngo isuzumwe mu byiciro bitatu birimo Record of the Year, Song of the Year na Best African Music Performance.
Indi ndirimbo ni WORSHIP yakoranye na DJ Snake, yiyatanze kugira ngo isuzumwe mu cyiciro cya Best Dance Pop Recording, kigenerwa ibihangano byo mu njyana ya Dance-Pop.
Ibi bihangano bigaragaza uburyo Asake akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika, binyuze mu gukora album n’indirimbo zifite imiterere itandukanye ndetse no gukorana n’abandi bahanzi bakomeye.
Gusa, kuba ibihangano byatanzwe kugira ngo bisuzumwe ntibivuze ko byamaze gutoranywa mu bizahatana ku mugaragaro muri Grammy Awards 2027. Bizaterwa n’ibyemezo by’abagize akanama katora muri ibi bihembo.

Asake yatanze ibihangano bine mu byiciro bitandukanye bya Grammy Awards 2027
