Asake yahishuye uko Se yamubujije umuziki akamwivumburaho akagenda

Imyidagaduro - 19/03/2026 10:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Asake yahishuye uko Se yamubujije umuziki akamwivumburaho akagenda

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Asake, umaze kubaka izina rikomeye mu njyana ya Afrobeats, yatangaje ko se atigeze ashyigikira urugendo rwe rwo kwinjira mu muziki, ibintu byagize ingaruka ku mubano wabo igihe kirekire.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Korty EO, uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Sungba’, yavuze ko akiri muto yari afitanye umubano mwiza cyane na se, ariko uza guhinduka ubwo yafataga icyemezo cyo gukurikira inzozi ze zo kuba umuhanzi.

Asake yavuze ko igihe yifuzaga kuva mu rugo ajya gukurikira umuziki, Se yamubwiye ko atabimwemerera, ariko we agahitamo kugenda uko byagenda kose.

Yagize ati: “Njye na Data twari dufitanye umubano ukomeye nkiri muto. Ariko byaje kugera aho nshaka kuva mu rugo ngakurikirana ibyo ndi gukora ubu, Data aranyangira. Gusa naragiye n’ubundi.”

Icyo cyemezo cyo kwigira inama cyatumye umubano wabo ucika intege, ndetse igihe kinini ntibumvikane neza.

Ibi bije byiyongera ku byavuzwe muri Werurwe 2025, ubwo se wa Asake, Fatai Odunsi, yavugaga mu itangazamakuru amushinja kumutererana no kutamwitaho, ibintu byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’iyo nkundura, byaje kurangira Asake yemeye inshingano zo kwita kuri se, ndetse bombi bongera kubaka umubano wabo wari warazambye.

Ibi Asake yatangaje bigaragaza urugendo rukomeye abahanzi banyuramo bashaka kugera ku nzozi zabo, cyane cyane iyo bahura n’imbogamizi zituruka mu muryango wabo.

Asake, wamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeats na Afro-fusion, ni umwe mu bahanzi bakiri bato bafite impano idasanzwe kandi bagiye bahangana ku isoko mpuzamahanga. Amazina ye nyakuri ni Ahmed Ololade, akaba akomoka mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria.

Yatangiye kwerekana impano ye akiri muto, ariko urugendo rwe rw’umuziki ntirwagiye rworoha. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Sungba, Omo Ope, n’izindi nyinshi zatumye ahita agira abafana benshi muri Nigeria no hanze yayo.

Indirimbo ze zigaragaza imivugo y’ubuzima bwa buri munsi, ibyishimo, urukundo n’ibibazo by’urubyiruko, byose abishyira mu njyana ya ‘Afrobeats’ n’imiririmbire yihariye, bikaba ari byo byamuhesheje kuba icyamamare.

Uyu muhanzi kandi azwiho kuba afite imbaraga mu rubyiniro, aho ibitaramo bye bihora byuzuyemo abitabira bishimye, kandi akenshi akoresha imyambarire n’imyitwarire idasanzwe kugira ngo akomeze guhanga udushya.

Asake ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bafite icyerekezo mpuzamahanga, kandi ibikorwa bye biracyari imbere mu kumenyekanisha umuziki wa Nigeria ku isi hose.

Urugendo rwe rwerekana uburyo guharanira inzozi bishobora guhurirana n’imbogamizi zo mu muryango, ariko n’icyizere cyo kubaka ejo hazaza heza mu muziki.

Asake yatangaje ko yigeze guhitamo kuva mu rugo akajya gukurikira umuziki nubwo se yari yamubujije, icyemezo cyatumye umubano wabo ujya mu bibazo mbere yo kongera kuwusana nyuma y’imyaka myinshi itari mike

KANDA HANO UBASHE KUREBA IMWE MU NDIRIMBO ZA  ASAKE ZAMENYEKANYE CYANE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...