Ibi
byatangajwe na Spotify mu kwizihiza imyaka itanu imaze ikorera muri Nigeria,
aho yashyize hanze urutonde rw’abahanzi batanu bumviswe cyane kurusha abandi mu
bihe byose muri iki gihugu.
Asake
ni we waje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Wizkid ku mwanya wa kabiri, naho
Seyi Vibez aza ku wa gatatu. Burna Boy yaje ku mwanya wa kane, mu gihe Davido
ari we usoza uru rutonde ku mwanya wa gatanu.
Si
ku rwego rw’abahanzi gusa Asake yitwaye neza, kuko no ku rutonde rw’indirimbo
zumviswe cyane kurusha izindi muri Nigeria, yaje ku isonga.
Indirimbo
ye ‘Remember’ ni yo ya mbere mu zumviswe cyane, ikurikirwa na ‘Dealer’ ya Ayo
Maff afatanyije na Fireboy DML. Ku mwanya wa gatatu haza ‘Awolowo’ ya Fido, mu
gihe ‘Kese’ ya Wizkid iza ku wa kane.
Asake
agaruka kandi ku mwanya wa gatanu binyuze mu ndirimbo ye ‘Lonely At The Top’,
imwe mu zakunzwe cyane mu bihe bishize.
Imbaraga
z’umuziki wa Nigeria ntizagarukiye mu gihugu cyawo gusa. No kuri Spotify Kenya,
indirimbo z’abahanzi ba Nigeria ni zo ziyoboye urutonde rw’izumviswe cyane
kurusha izindi mu bihe byose.
Indirimbo
‘Asiwaju’ ya Ruger ni yo iri ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na ‘Rush’ ya Ayra
Starr. ‘Bandana’ ya Fireboy iza ku wa gatatu, mu gihe ‘Lonely At The Top’ ya
Asake iri ku mwanya wa gatanu.
Hagati
y’izo ndirimbo za Nigeria, umuhanzi wo muri Kenya Bien ni we wenyine wacengeye
muri uru rutonde, aho indirimbo ye ‘Inauma’ iri ku mwanya wa kane.
Muri
Ghana ho, indirimbo ‘Wotowoto Seasoning’ ya Odumodublvck afatanyije na Black
Sherif ni yo ya mbere mu zumviswe cyane kurusha izindi ku Spotify.
Asake
na we aza ku mwanya wa kabiri binyuze muri ‘Lonely At The Top’, mu gihe imyanya
itatu isigaye yose yigaruriwe na Black Sherif, bigaragaza uburyo umuziki wa
Afurika y’Iburengerazuba ukomeje kwiharira imbuga mpuzamahanga zicuruza
umuziki.
Iyi
mibare igaragaza neza uburyo Spotify yahinduye isura y’isoko ry’umuziki muri
Afurika, itanga amahirwe ku bahanzi yo kugera ku bakunzi babo mu buryo
bwagutse, no kwagura izina ryabo ku rwego mpuzamahanga.
Ku
ruhande rwa Asake, kuba ari we uyoboye mu bihe byose muri Nigeria ni indi
ntambwe ikomeye imushyira mu cyiciro cy’abahanzi bafite ijambo rikomeye muri
Afrobeats no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Asake
yanditse amateka mashya kuri Spotify muri Nigeria, aba umuhanzi wumviswe cyane
kurusha abandi bose kuva uru rubuga rwatangira gukorera muri iki gihugu, asiga
inyuma ibihangange birimo Wizkid, Burna Boy na Davido mu rugendo rugaragaza
imbaraga ze mu muziki wa Afrobeats
