Ubwo bivuze ko AS Kigali isigayemo abakinnyi bayo ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe.
Abakinnyi b'iyi kipe bahawe uyu mushahara nyuma y'uko bari banze gusubira mu myitozo dore ko andi makipe guhera kuwa Mbere w'iki Cyumweru yakoraga imyitozo ariko bo bakaba barayisubukuye ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu nyuma yo guhabwa amafaranga.
Iyi kipe ifitanye umukino w'ikirarane na APR FC ku munsi w'ejo kuwa Mbere kuri Kigali Pelé Stadium,ubwo bivuze ko bazakina nayo bakoze imyitozo iminsi 2 gusa.
Abayobozi bwumvikanye n'abayobozi ko undi mukino wa Mukura VS muri shampiyona wo bazawukina bamaze guhabwa amafaranga yose y'imishahara bifitiwe.
AS Kigali muri iyi minsi iri kuvugwamo ibibazo byo kudahemba abakinnyi cyane dore ko no ubwo biteguraga umukino uheruka wa Sunrise FC nabwo abakinnyi bari banze gukora imyitozo gusa bikarangira babyemeye ndetse banayisanga ku kibuga cyayo i Nyagatare bayitsinda ibitego 2-0.
Nubwo bari bamaze amezi 3 badahembwa, abakinnyi bamaze igihe batunzwe n’agahimbazamusyi bahabwa iyo batsinze umukino ariko na ko ni ako bagenewe na Shema Fabrice wahoze ari Perezida wayo aho yabakuye ku gahimbazamusyi k’ibihumbi 30 Frw bahabwa ku mukino batsinze agakuba kane kuri ubu bakaba bahabwa ibihumbi 120 Frw ariko Umujyi wa Kigali wo ugakomeza kubazwa ibijyanye n’umushahara.
Kuri ubu AS Kigali iri ku mwanya wa 7 n'amanota 37 mbere y'uko icakirana na APR FC isanzwe igora cyane.