Aryoha asubiwemo! Ibintu 10 byaranze ibirori 'The Silver Gala' bya Sherrie Silver -AMAFOTO

Imyidagaduro - 03/11/2025 1:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Aryoha asubiwemo! Ibintu 10 byaranze ibirori 'The Silver Gala' bya Sherrie Silver -AMAFOTO

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, BK Arena yagaragayemo ishusho idasanzwe y’ubuhanzi, uburanga, impano n’ubwitange. Ibirori byiswe “The Silver Gala” byateguwe na Sherrie Silver, umubyinnyi mpuzamahanga umaze kuba ikirangirire ku rwego rw’Isi, byahurije hamwe abantu b’ingeri zose: abahanzi, abambaye neza, abacuruzi, abanyapolitiki n’abakunda umuco.

Byari ibirori byarenze kuba iserukiramuco; byari igikorwa cy’ubumuntu n’iyerekana ry’uko ubuhanzi bushobora kuba moteri y’impinduka. Uruhare rwa buri wese rwagaragaje ko u Rwanda ruri mu rugendo rwo kuzamura imyidagaduro ku rwego rwo hejuru.

Atangiza ibi birori, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yagaragaje ko ubuhanzi ari urufunguzo mu iterambere ry’urubyiruko n’igihugu muri rusange.

Yashimiye Sherrie Silver ku ruhare rwe mu guteza imbere impano z’urubyiruko, avuga ko ibikorwa bye atari ibyo kwishimira ubuhanzi, ahubwo ari uburyo bwo gufungura amarembo no kugeza ubuhanzi bw’Afurika ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ati "[…] “Ndashaka gushimira Sherrie Silver ku buryo akoresha impano ye mu gufasha abandi, gufungura amahirwe, no gutuma ubuhanzi bw’Afurika bugera ahantu hatandukanye. Iri ijoro ni ikimenyetso cy’ibyo dushobora kugeraho iyo dushyigikira urubyiruko kandi tugashora imbaraga mu buhanzi, atari nk’impano cyangwa inkunga gusa, ahubwo nk’inkingi y’ingenzi mu guhindura no guteza imbere igihugu.”

InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze iri joro ry’amateka.

1.Sherrie Silver yakusanyije arenga Miliyoni 20 Frw yo gufasha abana bo muri ‘Foundation’ ye

Mu isura yose y’ibirori, icyagaragariraga buri wese ni umutima wo gufasha. Sherrie Silver yashyize imbere intego yo gufasha abana bo muri Sherrie Silver Foundation, itegura amahugurwa y’ababyinnyi, abahanzi bato n’abanyempano batandukanye.

Mu gihe bamwe baje kureba imyambarire, abandi baje gufata amafoto, we yari afite intego yo gutanga icyizere. Yishimiye kubona abantu benshi bashyize hamwe.

Umusaruro ntiwatinze kugaragara — amafaranga arenga Miliyoni 20 Frw yakusanyijwe, azakoreshwa mu gufasha abana 100 bafite impano mu mbyino no mu muziki.  


2. Eric Omondi yanyuze abantu n’urwenya rugaragaza umwihariko w’umuziki w’u Rwanda

Umunya-Kenya uzwi mu gusetsa no kuyobora ibitaramo, Eric Omondi, ni we wari umushyushyarugamba mukuru w’iki gikorwa afatanyije na Makeda.

Yigaruriye abari aho mu buryo bwe bwo gusetsa bunoze ariko bwuzuyemo ubutumwa. Muri rusange, yari afite intego yo gusobanura uko abona umuziki w’u Rwanda.

Yavuze ko yanyuzwe n’uburyo abahanzi b’Abanyarwanda baririmbana n’abafana babo, atangaza ko mu gihe abandi bahanzi b’ahandi “baririmba abantu bumva”, abanyarwanda “baririmba abantu baririmbana na bo.”

Avuga ati “Umuziki w’u Rwanda urimo amarangamutima atangaje, ni mwiza cyane. Naranyuzwe rwose, bitandukanye n’umuziki wo mu bindi bihugu nka Kenya, Uganda cyangwa Nigeria.”

Yagerageje kuririmba indirimbo ya Meddy agaragaza itandukanye n’indirimbo y’itsinda rya Radio na Weasel ryamamaye mu muziki wa Uganda.

MISS MUTESI JOLLY ASUBIZA KU BIBAZA AHO AKURA AMAFARANGA 

3. Miss Jolly yigaragaje nk’umugore wihagazeho mu myambarire no mu butunzi

Miss Jolly yaserutse mu ikanzu yambitswe n’umuhangamideli wo muri Slovakia Akihagera yaganiriye n’itangazamakuru, abazwa ku bushuti bwe na Sherrie Silver. Ariko kandi yabajijwe ku bibaza ku mitungo we, asubiza ko nta muntu ukwiye kubibaza, kuko afite uko abayeho.

Uyu mukobwa yanatunguye benshi ubwo yaguraga umwambaro wa ‘PSG’ agera kuri Miliyoni 1.4 Frw. Ni mu gihe asanzwe azwi nk’umufana wa Arsenal yo mu Bwongereza.


4. Ibirori byambukiranyije umunsi bigera saa saba z’ijoro

Iyo urebye uko ibintu byagenze, biragoye kwemeza ko habaye umunaniro. Byatangiye saa mbili z’ijoro ariko kugeza saa saba, abantu bari bagifite imbaraga n’ibyishimo.

Ku rubyiniro hagiye hakurikirana abahanzi banyuranye barimo Knowless Butera, Ross Kana, Chriss Eazy, na Massamba Intore, Chella, Juno Kizigenza, Vex, buri wese azana umwuka we wihariye.

Knowless yaririmbye indirimbo zinyuranye ari kumwe n’abana bo muri Sherrie Silver Foundation, bituma abantu benshi bashishikazwa n’ubutumwa bwe.

Ross Kana yaje akomeza amarangamutima y’abari aho, aririmba indirimbo nka “Mami” ari kumwe n’abana 19 babyinnyi n’abandi 10 baje nk’intore.

Chriss Eazy nawe yagaragaye ari hejuru mu mbaraga, aririmba “Bana” na “Jugumila” mu buryo bwatunguye benshi.

Mu gusoza, Massamba yinjiriye mu ndirimbo “Oya Mama We” ahita atuma abantu bose bahaguruka, maze avuga ati “Iki ni cyo gitaramo cya mbere cyiza mu Rwanda kibayeho."

BUTERA KNOWLESS TWAGANIRIYE NYUMA YO GUTARAMIRA ABANTU MURI 'THE  SILVER GALA'

5. Trace TV yemeye gutambutsa ibi birori ku rwego mpuzamahanga

Iyi ni inkuru yanyuze benshi. Trace TV, imwe mu mashene akomeye ku mugabane wa Afurika no ku isi, yemeye kuzerekana ibirori bya The Silver Gala ku mbuga zayo zose.

Ibi ni intambwe ikomeye mu kumenyekanisha u Rwanda n’abahanzi barwo. Byatumye benshi bavuga ko Sherrie Silver ari mu bantu bake bashoboye kuzamura umuco nyarwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bikorwa bifatika.

 

6. Bwiza yongeye gutsindira igikombe cy’uwambaye neza mu bakobwa

Mu gihe imyambarire yari imwe mu byari bigize isura y’ibirori, Bwiza yagaragaye nk’umukobwa w’igitsure mu myambarire yuje ubuhanga n’ubusirimu. Yambaye mu buryo buhuje ubusitani n’imiterere ye, bituma ahabwa igihembo cy’umukobwa wambaye neza kurusha abandi.

Byongeye kwemeza ko uretse kuba umuhanzikazi w’indirimbo zikunzwe nka “Ready” na “Exchange”, Bwiza afite n’ubuhanga bwo kwerekana isura y’umuhanzi wuzuye, uzi uko agaragara imbere y’abafana be.

 

7. Ross Kana, Kivumbi King na Juno Kizigenza bahataniye igihembo cy’abasore b’igitsure

Ku ruhande rw’abasore, imyambarire yihariye yari ishyushye. Abahanzi Ross Kana, Kivumbi King, na Juno Kizigenza bari ku rutonde rw’abahataniraga igihembo cy’umusore wambaye neza.

Ariko Lee, umuhangamideli ukiri muto, ni we wahize abandi abikesha imyambarire idasanzwe yahuye n’umuco n’ubumenyi bwo kwiyambika mu buryo bwa kijyambere.

Lee yagaragaye afite icyizere, agenda ku itapi itukura nk’uwari uzi neza aho ajya. Yatsindiye igihembo ahigitse amazina akomeye, bituma abantu benshi bavuga ko “urubyiruko rufite ubushobozi bwo kugaragaza impinduka mu myambarire.”

8. Umubyeyi wa Sherrie Silver [Uri ibumoso] yitabiriye ibirori by’umukobwa we

Mu maso ya Sherrie Silver habonekaga amarangamutima. Nyina yari yicaye mu byicaro bya VIP, amureba nk’umuntu wakuze mu izina rye.

Ubwo abana baririmbaga indirimbo bari bahuriyemo na Sherrie, yabaye nk’utemerewe kwihangana agaragaza amarangamutima. Abari hafi ye bavuze ko icyo gihe, Sherrie yasaga n’uri kumva ko urugendo rwe rwose rufite impamvu.

Umubyeyi we yaje no kuboneka mu bantu bashakaga kugira uruhare mu kugura bimwe mu bintu Sherrie Silver yashyize mu cyamunara (Auction) kugirango hashakwe amafaranga yo gufasha umuryango we w’abana yashinze.

 

9. Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Umutoni Sandrine bashimye Sherrie Silver

Ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni

Minisitiri Umutoni yashimye ibikorwa bya Sherrie Silver Foundation, avuga ko bihuje n’umurongo wa Guverinoma w’iterambere ry’ubuhanzi, aho gushyira imbere amahugurwa, umusaruro, n’ikwirakwizwa ry’ubuhanzi ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda izirikana ibijyanye n’iyi ngingo ko ari ukuri. Hamwe n’ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, twiyemeje gushyira inganda ndangamuco ku isonga mu bigira uruhare mu guteza imbere igihugu.”

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ibikorwa bya Sherrie Silver n’uruhare rwe mu guteza imbere impano z’abana n’urubyiruko mu Rwanda.


10. Umuhangamideli yacyuye Miliyoni 7 Frw nk’ishimwe ryihariye

Mu gusoza ibirori, Akanama Nkemurampaka katangaje ko umwe mu bahangamideli yahize abandi mu buryo bwo guhanga umwambaro uhuza umuco n’ubuhanzi.

Uwo muhanga witwa ‘Icyacumi’ yahawe Miliyoni 7 Frw nk’ishimwe ryihariye, yatanzwe n’umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka, nk’uburyo bwo gushimira ubuhanga n’ubwitange.

The Silver Gala 2025 yasize amateka nk’ibirori byahuje umuco, ubuhanzi, ubwitange n’ubusabane. Yabaye urubuga rwo kwereka isi ko ubuhanzi bw’u Rwanda butari mu nzozi, ahubwo bugeze mu bikorwa bifatika.

Massamba Intore aramukanya na Miss Mutesi Jolly

Kathia Kamali, Mukuru wa Miss Naomie aganira n'itangazamakuru nyuma yo gutambuka kuri 'Red Carpet'

Umuhanzi Juno Kizigenza mbere yo kuririmba muri 'The Silver Gala'

Umunya-Nigeria, Chella ari kumwe na Sherrie Silver

Umutoni Sandrine ari kumwe na Sherrie Silver wateguye ibirori 'The Silver Gala'

Uhereye ibumoso: Coach Gael, Kenny Mugarura uyobora 1:55 AM na Miss Mutesi Jolly

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016

Umukinnyi wa filime wamamaye nka 'Tukowote' muri filime 'Bamenya'

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Eric Omondi

Umuhanzi Niyo Bosco yashyigikiye Sherrie Silver mu birori bye 'The Silver Gala'

Dj Lamper wacuranze muri ibi birori, ubwo yatambukaga kuri 'Red Carpet'


Umushyushyarugamba, Makeda wayoboye ibi birori byambukiranyije umunsi byabaga ku nshuro ya Kabiri 


Ikibumbano cyakorewe Sherrie Silver cyari cyashyizwe mu rwinjiriro rwa BK Arena muri ibi birori 'The Silver Gala"


KANDA HANO UREBE: BWIZA YAVUZE KU GIKOMBE YEGUKANYE MURI THE SILVER GALA



AMAFOTO: The New Times

VIDEO: Dox Visual &Mervin-Pro/ InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...