Uretse
kuba byari ibirori binini by'uburezi n'imyidagaduro, abahanzi b’abanyarwanda
n’abanyamahanga basaruye ifaranga ritari rito mu ndirimbo, cyane cyane abaririmbye
mu birori nyir’izina.
Abahanzi
b’abanyamahanga basabye amafaranga ari hagati ya $35,000 na $100,000 [Ushingiye
ku makuru ari muri kontaro (Contract) bagiye basinya mu bihe bitandukanye],
bagaragaza ko ibitaramo bifite isoko rikomeye ndetse n’agaciro ku rwego
mpuzamahanga.
Giants
of Africa Festival 2025 si ibirori byaciyemo gusa, ahubwo ni igisingizo ku
muhanzi, ifaranga ku mpano, n’ishema ku gihugu cyakiriye.
Mu
mwuka w’ Afurika izira imipaka, iki gitaramo cyahuje abahungu n’abakobwa 320
kuva mu bihugu 20 by’ Afurika, mu guteza imbere insanganyamatsiko y’ubumwe,
umuco, umukino (basketball), uburezi, n’imyidagaduro, byose mu gihe cy’iminsi
umunani (27 Nyakanga — 2 Kanama).
“Dufatanyije
nk’umugabane, tukizihiza ubwiza bw’itandukaniro ryacu, Abanyafurika twarota
inzozi ngari,” ni ko Masai Ujiri, umwe mu bashinze Giants of Africa yavuze.
InyaRwanda
yakoze urutonde rw’abahanzi 12 basogongeye ku ifaranga rya Giants of Africa,
harimo n’abagiye basaba amafaranga y’umurengera kugira ngo batambuke ku
rubyiniro:
1. Tekno – Nigeria
Uyu
muhanzi wubatse izina mu ndirimbo nka 'Pana' yaje i Kigali mu ibanga rikomeye. Ntiyari ku
rutonde rw’abagombaga kuririmba mu birori by’imideli byabereye Zaria Court ku
wa Kane tariki 31 Kanama 2025.
Kwitabira
kwe byemejwe mu masaha ya nyuma, gusa ntiyigeze yishyuza abategura ahubwo
binyuze mu bufatanye bwa Giants of Africa na bamwe mu baterankunga, yishyuwe
uko bikwiye.
2. Nel Ngabo –
Rwanda
Nel
Ngabo nawe yatunguranye aririmba mu gitaramo cy’imideli, aririmba indirimbo ye
Zoli yakiranwa urugwiro rwinshi.
3. Kizz Daniel –
Nigeria
Mu
busanzwe, Kizz Daniel yishyuza amafaranga ari hagati ya $60,000 - $70,000,
kugira ngo aririmbe mu gitaramo runaka.
4. Mani Martin –
Rwanda
Mani
Martin, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yaririmbye
mu gufungura iri serukiramuco. Ku rubyiniro, yataramanye na Alyn Sano, Bill
Ruzima n’abandi.
5. Ayra Starr –
Nigeria
Uyu
muhanzikazi yari mu bamaze igihe bifuzwa mu Rwanda. Inyandiko zimwe zigaragaza
ko yishyurwa ari hagati ya $80,000 na $100,000 mu gitaramo kimwe.
Yataramiye
mu gitaramo cyapfundikiye iri serukiramuco, agaragaza impamvu ari umwe mu
bahanzi b’abagore bakomeye muri Afurika. Yatambukanye ingufu n’ishema, yerekana
ko amafaranga yahawe atapfuye ubusa.
6. Alyn Sano –
Rwanda
Uyu
mukobwa yaririmbye inshuro ebyiri: bwa mbere mu gitaramo cyo gutangiza Giants
of Africa, ndetse anitabira icyabaye ku wa 31 Kanama i Zaria Court.
7. Timaya –
Nigeria
Nubwo
atitwaye neza ku rubyiniro rwa BK Arena kubera ibibazo by’imyiteguro, Mu
busanzwe, Timaya yishyurwa amafaranga agera kuri $45,000.
8. Kevin Kade –
Rwanda
Uyu
musore wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaririmbye mu gufungura iri
serukiramuco. Yahise yinjira ku rutonde rw’abahanzi b’abanyarwanda batangiye gukorana
n’amaserukiramuco akomeye ku Isi.
Nubwo umubare w’ayo yahawe utigeze utangazwa, byemezwa ko yishyuwe bihwanye n’urugendo rwe no kwiyubaka amaze iminsi akora. Ndetse, hari amakuru avuga ko asaba arenga Miliyoni 5-7 Frw ku gitaramo kimwe.
9. Chriss Eazy – Rwanda
Ni we muhanzikazi nyarwanda waririmbye bwa mbere muri Giants of Africa 2025. Yari mu bihe bitoroshye nyuma yo guhura n’akaga ko gupfusha Nyina na Nyirakuru. Icyakora, yahawe icyubahiro gikomeye, yishyurwa nk’umuhanzi urimo gukira ibikomere, kandi utanga ubutumwa bw’ubuzima.
10. Boukuru – Rwanda
Boukuru yaririmbye bwa mbere muri iri serukiramuco nyuma yo kuva i Congo Brazaville mu FESPAM. Yari afite ibendera ry’u Rwanda mu biganza, agaragaza ishema n’isheja ry’abahanzi b’abanyarwanda b’abagore.
11. Ruti Joel – Rwanda
Umwe
mu bahanzi gakondo bashyizwe imbere muri Giants of Africa 2025. Ruti Joel
yagaragaje umuco nyarwanda mu ndirimbo ze zo kuri Album ye Musomandera, anavuga
ko yishimiye uburyo yakiriwe. Yishyuwe nk’umwe mu bafite inshingano zo gusigasira
indangagaciro z’umuco.
12.The Ben
Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yaririmbye muri iri serukiramuco mu gitaramo cyabaye tariki 1 Kanama 2025. Yisunze indirimbo ze zankunzwe nka 'Habibi', 'Thank you', 'Plenty Love' n'izindi yagaragaje ko imyaka 15 ishize ari mu muziki atari ubusa.
Yifashishije ku rubyiniro MC Tino, ndetse na Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 batanga ibyishimo bisendereye. Nyuma y'iki gitaramo, The Ben yabwiye InyaRwanda ko "Ubwiza bw'Imana bwongeye kwigaragaza kuri njye."
Ibi birori byasize Kigali yambaye umwambaro w’ubuhanzi buhambaye, ariko by’umwihariko byerekanye uko isoko ry’umuziki wa Afurika riri hejuru.
Abahanzi b’abanyamahanga basabye amafaranga hagati ya $35,000 na $100,000, bagaragariza ko ibitaramo bifite isoko rikomeye ndetse n’agaciro ku rwego mpuzamahanga.m Giants of Africa Festival 2025 si ibirori byaciyemo gusa, ahubwo ni igisingizo ku muhanzi, ifaranga ku mpano, n’ishema ku gihugu cyakiriye.
Umwe mu bajyanama bafite umuhanzi waririmbye muri iri serukiramuco, yabwiye InyaRwanda, ko Giants of Africa ari urubuga buri muhanzi wese yakwifuza kujyamo n'ubwo baba batakwishyuye. Ati "Ni urubuga rwagutse, n'iyo mpamvu usanga umuhanzi ashobora kwemera gukorera amafaranga ari munsi y'ayo asanzwe yaka, kuko hariya bijyana n'andi mahirwe Giants of Africa itanga nyuma yo kuririmba."
Ku rubyiniro, Kevin Kade yakoresheje imbaraga nyinshi atanga ibyishimo mu bari bitabiriye Giants of Africa
Senderi Hit na Intore Tuyisenge baririmbye mu gikorwa cy'umuganda cyatangije iserukiramuco 'Giants of Africa'
Tekno aramukanya na Masai Ujiri uri mu bashinze Giants of Africa wamwakiriye ku rubyiniro mu birori by'imideli
Alyn Sano aririmba mu birori by'imideli "Threads of Africa Fashion" byabereye muri Zaria Court
Mani Martin, Bill Ruzima na Alyn Sano imbere y'ibihumbi by'urubyiruko, abayobozi n'abandi
Bill Ruzima yahuriye na Alyn Sano ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye muri BK Arena
KANDA HANO UKO AYRA STARR YITWAYE MU GITARAMO CYA MBERE I KIGALI
KIZZ DANIEL YATUNGUWE N'INKUMI Z'I KIGALI KU RUBYINIRO RWA GIANTS OF AFRICA
KANDA HANO UREBE UKO THE BEN YIGARAGAJE KU RUBYINIRO RWA BK AREN
KANDA HANO UREBE UKO TIMAYA YITWAYE KU RUBYINIRO MURI GIANTS OF AFRICA
AMAFOTO: THE NEW TIMES & SHUTTER CLICK