Mu butumwa yashyize ku rukuta rwayo rwa Instagram ku wa 11 Kanama 2026, ArtRwanda-Ubuhanzi yashishikarije urubyiruko rufite impano gukomeza gukurikirana amakuru ajyanye n’aya marushanwa.
ArtRwanda-Ubuhanzi yavuze ko muri iki cyiciro amarushanwa azibanda ku guteza imbere impano n’ibihangano bishingiye ku murage Nyarwanda ndetse no guteza imbere umuco w’u Rwanda.
Yagize iti: “Amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi yagarutse mu cyiciro cyayo cya 4, mu rugendo rugamije gushaka impano mu byiciro bitandukanye. Kuri iyi nshuro, aya marushanwa azibanda ku guteza imbere impano n’ibihangano bishingiye ku murage Nyarwanda ndetse biteza imbere umuco Nyarwanda.”
Abifuza kwitabira basabwe gukomeza gukurikira imbuga nkoranyambaga za ArtRwanda-Ubuhanzi kugira ngo bamenye amakuru yose ajyanye n’uko amarushanwa azagenda ndetse n’igihe cyo kwiyandikisha.
ArtRwanda-Ubuhanzi ni gahunda y’igihugu yatangijwe mu 2018, ishyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igamije gushakisha, kuzamura no guteza imbere urubyiruko rufite impano mu nganda ndangamuco n’imyidagaduro. Urubuga rw’iyi gahunda ruvuga ko igamije kumenya no gushyigikira urubyiruko rufite impano mu by’ubuhanzi.
Mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi harimo umuziki n’imbyino, imideli, ikinamico n’urwenya, gufata amashusho na filimi, gufotora, ubuvanganzo n’ubusizi, ubugeni n’ogushushanya ndetse n’ubugeni bukoresha ikoranabuhanga.
Kuva yatangizwa, ArtRwanda-Ubuhanzi yagiye itanga amahirwe ku rubyiruko binyuze mu marushanwa, amahugurwa, ubujyanama no kuruhuza n’amasoko y’ibihangano. Urubuga rwa ArtRwanda-Ubuhanzi ruvuga ko mu byiciro bitatu byabanje, abahanzi 174 batoranyijwe mu basaga 7,000 basabye kwitabira gahunda.
Mu 2025, ArtRwanda-Ubuhanzi yateguye umwihariko wa All Stars Edition, aho abahanzi batsinze mu bihe byabanje bongeye guhurira mu marushanwa agamije guteza imbere imishinga yabo no guhatanira ibihembo.
Iki cyiciro cya kane cyitezweho kongera guha urubyiruko urubuga rwo kugaragaza impano zarwo, guteza imbere ibihangano bishingiye ku muco Nyarwanda no kubyaza umusaruro impano mu rwego rw’inganda ndangamuco.


ArtRwanda-Ubuhanzi yatangaje ko igiye gutangiza icyiciro cya kane cy’amarushanwa
