Arsenal iri mu bihe byiza mu ntangiriro z’uyu mwaka
w’imikino wa 2026/2027 aho yatangiye neza shampiyona ndetse no muri UEFA
Champions League ikaba yaratangiye itsinda Napoli 1-0 iyisanze iwayo mu
Butaliyani.
Arteta yagarutse ku buryo ikipe ye yitegura imikino,
agaragaza ko hari amayeri akoresha kugira ngo abakinnyi be bagere ku kibuga
biteguye mu buryo bw’umubiri no mu mutwe.
Muri ayo mayeri harimo gutinza igihe cyo kurya ndetse
no kongera ubushyuhe bwo mu byumba abakinnyi bambariramo, byose bigamije kugira
ngo ikipe ibashe guhangana neza n’imiterere y’umukino iba itegereje.
Ku rundi ruhande, yanatanze amakuru atanga
icyizere kuri Ben White, nyuma y’uko uyu myugariro avuye mu kibuga agenda
bigaragara ko afite ikibazo ku mukino uheruka wa Champions League.
White yari wagize akantu ko kubabara mu minota ya
nyuma y’umukino. Arteta yatangaje ko uyu mukinnyi nta kibazo gikomeye afite mbere y’umukino Arsenal
izakiramo Sunderland ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri.
White w’imyaka 28 amaze gutangira imikino itanu
Arsenal yakinnye muri uyu mwaka w’imikino, kandi ine muri yo yayikinnye iminota
90 yose.
Kuri Jurrian Timber, Arteta yavuze ko amaze iminsi
akora imyitozo hamwe n’abandi bakinnyi kandi ko ari kugenda agarura imbaraga.
