Iki gitaramo bise “Resurrection Celebration” kizaba kuri Pasika, umunsi ukomeye ku bakristo aho baba bizihiza izuka rya Yesu Kristo, kikaba cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki wa Gospel mu mwuka wo kuramya Imana, gushima no kwizihiza intsinzi y’ubugingo. Cyateguwe na Arsene Tuyi na Jean Christian Irimnbere basengera muri ERC Masoro.
Mu kiganiro Arsene Tuyi yagiranye na inyaRwanda, yasobanuye uko igitekerezo cyo gukorana iki gitaramo cyaje, avuga ko atari ibintu bidakunze kubaho mu muziki wa Gospel, aho abahanzi bahuriza hamwe imbaraga bagategurana igitaramo “featuring concert.”
Ati: “Rero uko gukorana byaje, twari turi kuganira tureba uko Pasika y’ubushize yagenze, hanyuma haza igitekerezo cyo gukorana. Twabonye ko atari ibintu bikunze kubaho, gukora igitaramo gihuje abahanzi babiri ku rwego rungana, bituma twumva ko byaba ari ikintu kidasanzwe kandi gifite igisobanuro gikomeye.”
Igitaramo Resurrection Celebration kizaba ari umwanya wo guhurira hamwe kw’abizera, bakongera kwibutswa insanganyamatsiko y’ukwemera kwa gikristo - izuka rya Kristo, binyuze mu ndirimbo, amasengesho n’igihe cyo kuramya Imana mu buryo bwimbitse.
Kuba Arsene Tuyi na Jean Christian Irimbere bahuje imbaraga muri iki gitaramo, byitezweho gutanga ubunararibonye bushya mu muziki wa Gospel, kuko buri wese asanzwe ari umuramyi ukomeye ufite ubutumwa bwe n’uburyo bwe bwihariye bwo kugeza ijambo ry’Imana ku mitima ya benshi.
Arsene Tuyi ku yindi mishinga ikomeye ateganya
Arsene Tuyi waririmbye "Umujyi w'Amashimwe", usanzwe ategura igitaramo ngarukamwaka kuri Pentekote, yavuze ko nubwo yiyemeje gukorana igitaramo cya Pasika afatanyije na Jean Christian Irimbere, ataretse gahunda ze zisanzwe, kuko azakomeza no kwizihiza Pentekote nk’uko bisanzwe.
Yongeyeho ko uyu mwaka uzaba wihariye kuri we, kuko ateganya ibikorwa byinshi bikomeye, birimo kumvisha abakunzi be album nshya "album listening event" ndetse n’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.
Ati: “No kuri Pentekote mfite gahunda ya album listening, kandi nzaba ndi gukora celebration y’imyaka 10 maze mu muziki. Ni urugendo rurerure kandi nshimira Imana uko rwagenze.”
Arsene Tuyi yibukije ko yinjiye mu muziki by’umwuga mu mwaka wa 2016, umwaka wabaye intangiriro ikomeye mu buzima bwe bwa muzika. Ni muri uwo mwaka kandi yahise ahabwa igihembo cya New Artist of the Year muri Groove Awards Rwanda, igihembo cyamuhesheje izina rinini mu muziki wa Gospel nyarwanda.
Ati: “Niba wibuka, 2016 ni bwo natangiye umuziki byeruye, kandi ni na wo mwaka nabayemo umuhanzi mushya w’umwaka muri Groove Awards Rwanda.”
Igitaramo Resurrection Celebration cya Arsene Tuyi na Jean Christian Irimbere gitegerejwe na benshi nk’igikorwa kizazana uburyo bushya bwo kwizihiza Pasika binyuze mu muziki, kikaba kizafasha abakristo kongera kwiyegereza Imana no gusangira umunezero wo kwizihiza izuka rya Yesu Kristo.
Arsene Tuyi na Jean Christian Irimbere batangaje ko andi makuru arambuye, arimo aho kizabera n’abandi bazagifatanya, azatangazwa mu minsi iri imbere.

Arsene Tuyi yateguje ibikorwa binyuranye birimo no kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 amaze mu muziki

Jean Christian Irimbere yafatanyije na Arsene Tuyi gutegura igitaramo cya Pasika

Arsene Tuyi na Jean Christian Irimbere bateguje igitaramo cya Pasika
